skol
fortebet

FC Barcelona yihimuye kuri Arthur wanze kuyikinira iri mu bibazo

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwihimuye ku wari umukinnyi wayo Arthur Melo uherutse kwanga kuza kubafasha mu mukino wa UEFA Champions League batsinzemo ikipe ya Napoli ibitego 3-1,banga ko yinjira kuri stade.

Sponsored Ad

Nubwo uyu mukinnyi yanze gukina uyu mukino,yageze muri Espagne kuwa Gatanu habura umunsi umwe ngo uyu mukino ube aje gufana bagenzi be bakinannye.

Ubwo yari aje kuri stade kureba uyu mukino,yangiwe kwinjira n’abashinzwe umutekano mu rwego rwo kumwihimuraho.

Amakuru aturuka muri Espagne avuga ko uyu mukinnyi yahise asubira mu rugo atarebye uyu mukino ndetse yanabwiwe ko atazongera kugaruka mu ikipe ukundi cyane ko yamaze kugurwa na Juventus.

Marca yavuze ko mbere y’uyu mukino,abayobozi bari babwiye abashinzwe kwinjiza abantu ko mu bemerewe kureba uyu mukino Arthur atarimo bituma yangirwa kwinjira akihagera.

Amakuru avuga ko nta muntu n’umwe muri FC Barcelona wamubwiye ko atemerewe kwinjira kuri stade mbere y’uko afata umwanzuro wo kuhaza.

Amakuru avuga ko Arthur atashyizwe mu bantu 350 ikipe yemerewe kwinjiza kuri stade na UEFA.

Uyu mukinnyi ngo yagarutse mu mujyi wa Barcelona kugira ngo arangizanye amasezerano na FC Barcelona hanyuma ahita ajya gutegura ubuzima bwo mu mujyi wa Turin.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwarakajwe cyane n’uko Arthur yanze kuza kubafasha ku mukino wo kwishyura wa Napoli cyane ko yari ifite abakinnyi 13 gusa bo mu ikipe ya mbere.

FC Barcelona yatsinze Napoli ibitego 3-1 ihita ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza muri UEFA Champions League idafite abakinnyi barimo Sergio Busquets na Arthuro Vidal bahawe amakarita atabemerera gukina.


Arthur Melo yangiwe kwinjira kuri stade

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa