skol
fortebet

FC Barcelona yiyemeje guha Arsenal abakinnyi bayo babiri bakomeye kugira ngo ibone Lacazette

Yanditswe: Saturday 04, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yamaze kubona ko Alexandre Lacazette yavamo umusimbura mwiza wa Luis Suarez ariyo mpamvu yiyemeje guha Arsenal akinira abakinnyi 2 barimo myugariro ukomeye Samuel Umtiti na Andre Gomes yatije muri Everton kugira ngo imubone.

Sponsored Ad

FC Barcelona iri guhiga cyane umusimbura wa Luis Suarez,irifuza Alexandre Lacazette watowe nk’umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Arsenal,nayo ikarekura abakinnyi bayo babiri barimo Samuel Umtiti na Andre Gomes bakayerekezamo ku buntu.

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza,FC Barcelona irifuza ko uyu rutahizamu yayerekezamo muri iyi mpeshyi igihe cyose baba babuze Antoine Griezmann wa Atletico Madrid.

Ikinyamakuru cya El Mundo Deportivo kiba hafi ya FC Barcelona cyavuze ko Lacazette yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino bituma abashinzwe kuyishakira abakinnyi bamutera imboni ariyo mpamvu biyemeje gutanga myugariro wabo Samuel Umtiti bakongeraho Andre Gomes bakamubona.

Andre Gomes umaze umwaka atijwe muri Everton,aramutse yerekeje muri Arsenal yaba aje gusimbura Aaron Ramsey werekeje muri Juventus naho Umtiti yaba aje kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Arsenal buri ku rwego rwo hasi cyane.

Lacazette ni inshuti ikomeye ya Eric Abidal ushinzwe imikino muri FC Barcelona ndetse ngo ntibizagorana ko uyu rutahizamu ayerekezamo igihe iki kigugu gikinamo Messi kizaba kigaragaje ko kimwifuza cyane.



FC Barcelona irifuza guha Arsenal Gomes na Umtiti kugira ngo ibone Lacazette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa