skol
fortebet

FC Barcelona yiyemeje gutanga akayabo k’amamiliyoni n’abakinnyi 2 kugira ngo igure rutahizamu Messi yifuza

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona itari mu bihe byiza muri iyi minsi,yatangiye gutegura ejo hazaza aho yatangiye kurambagiza umusimbura wa Luis Suarez mu ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani.

Sponsored Ad

FC Barcelona irifuza rutahizamu w’imyaka 22 witwa Lautaro Martinez ariyo mpamvu yahisemo guha Inter Milan abakinnyi 2 barimo Arturo Vidal na Nelson Semedo ikongeraho amafaranga kugira ngo imubone.

Ikinyamakuru Diario Sport cyatangaje ko ya FC Barcelona ishaka gutanga miliyoni 60 z’amapawundi kongeraho Vidal na Semedo kugira ngo ibone uyu Martinez.

Uyu rutahizamu w’umunya Argentina yakoze ku mutima cyane Messi ariyo mpamvu uyu kapiteni wa FC Barcelona yasabye ubuyobozi gukora ibishoboka ngo bumugure.

Martinez amaze gutsinda ibitego 16 mu mikino yose amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino ari kumwe na Romelu Lukaku.

Mu minsi Ishize Messi avuga kuri Martinez yagize ati “N’umuhanga bidasanzwe,ari mu bihe byiza cyane,yaremewe kuba umukinnyi mwiza.Yarahatanye abigeraho.”

Uyu musore uvuka mu gihugu kimwe na Messi arabonwa nk’umusimbura w’igihe kirambye wa Luis Suarez utari gukina muri iyi minsi kubera imvune.




FC Barcelona yatangiye urugamba rwo gushaka Martinez

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa