skol
Kigali
startimes

FC Porto yatsinze Juventus iyiha umukoro mu mukino wo kwishyura

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 February 2021 Yasuwe: 4021

Ikipe ya FC Porto yatsinze Juventus ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League iyiha akazi mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 09 Werurwe mu mujyi wa Turin.


Juventus yari ku rwego rwo hasi mu kurema ibitego,yatsindiwe muri Portugal ibitego 2-1 biyibuza kubona icyizere cyo kuzakina umukino wo kwishyura ituje.

Hakiri kare ku munota wa 01,ikipe ya FC Porto yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mehdi Taremi ku mupira yiherewe na Rodrigo Bentancur washakaga guhereza umuzamu awihera uyu musore wari inyuma ye aroba umunyezamu Wojciech Szczesny.

Iki gitego cya Taremi cyinjiye mu masegonda 61 nicyo cyihuse mu mikino Yo gukuranamo ya Champions League,nyuma y’icya David Alaba cyinjiye ku isegonda rya 24 bahuye na Juventus muri 2013.

Juventus idafite umukino uryoheye ijisho,yagize ibyago itakaza kapiteni wayo Giorgio Chiellini hakiri kare ku munota wa 30 asimburwa na Mehdi Derimal.

Juventus yagerageje guhererekanya umupira mu gice cya mbere ariko yatakazaga imipira myinshi byatumye itabasha kubona igitego cyo kwishyura cyangwa gutera mu izamu.

Nkuko byagenze mu gice cya mbere,Juventus yatsinzwe igitego cya kabiri ku isegonda rya 19 igice cya kabiri cy’umukino gitangiye ubwo Alas yacengaga abakinnyi bayo ahereza umupira mwiza Moussa Marega wari wenyine mu rubuga rw’amahina awuboneza mu rushundura.

Andrea Pirlo yinjije mu kibuga Alvaro Morata na Aaron Ramsey kugira ngo yishyure ariko biramugora cyane.

Kera kabaye ku munota wa 82, Federico Chiesa yatsindiye Juventus igitego cy’impozamarira ku mupira mwiza yahawe na Rabiot.

Nyuma y’iki gitego,Juventus yabonye amahirwe akomeye ubwo Morata yasigaranaga n’umunyezamu bonyine ananirwa gutsinda.

Juventus yashoboraga kubona penaliti ku munota wa nyuma w’inyongera w’umukino ubwo Ronaldo yagushwaga mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi yemeje ko umukino urangira ari 2-1 bya Porto.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi muri Champions League,Borussia Dortmund yatsindiye Sevilla iwayo ibitego 3-2.

Sevilla niyo yafunguye amazamu ku munota wa7 ku gitego cyatsinzwe na Suso hanyuma BVB ishyiramo ibindi 3 mu gice cya mbere ibifashijwemo na Dahoud ku munota wa 19 na Haaland washyizemo 2 kuwa 27 na 43.Sevilla yabonye igitego cya 2 ku munota wa 84 gitsinzwe na De Jong.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Europa League: Manchester United yatomboye AC Milan mu gihe Arsenal yahawe...

Kuri uyu wa Gatanu habaye Tombola ya 1/16 cya Europa League kizatangira...
26 February 2021 Yasuwe: 4464 0

Rayon Sports yavuze impamvu abakunzi bayo bacogoye ku gutanga umusanzu...

Uyu munsi nibwo Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru imurika...
26 February 2021 Yasuwe: 3371 0

Rayon Sports yatangije umushinga wo kubarura abafana bayo uzayihesha...

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021,Rayon Sports yatangije ku...
26 February 2021 Yasuwe: 3272 0

Europa League: Aubameyang yakuye kure Arsenal yari yanizwe cyane na Benfica...

Mu mukino wo kwishyura wa 1/32 cya UEFA Europa League,ikipe ya Arsenal...
26 February 2021 Yasuwe: 3338 0

Lionel Messi yatunguye abatari bake kubera ibyo yakoreye umuzamu wa...

Rutahizamu wa FC Barcelona ufatwa na benshi ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha...
25 February 2021 Yasuwe: 4821 0

Umukinnyi wa Liverpool yapfushije umubyeyi we warohamye mu kiyaga

Abakinnyi bakomoka muri Brazil bakomeje kubura ababyeyi babo aho nyuma ya...
25 February 2021 Yasuwe: 3590 0