skol
fortebet

Fenerbahce yatakambiye abafana ngo bayifashe kwishyura Mesut Ozil yemereye umushahara uri hejuru

Yanditswe: Monday 25, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Fenerbahce yo muri Turkia yatangiye kuganyira abafana bayo kugira ngo bayifashe kwishyura umukinnyi Mesut Ozil iherutse gusinyisha ariko akayisaba umushahara uri ku rwego rwo hejuru.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 yamaze kumvikana na Fenerbahce nkuko byatangajwe ku munsi w’ejo aho yayisinyiye amasezerano azageza mu mwaka wa 2024.

Nubwo yagabanyije umushahara yahabwaga muri Arsenal ku kigero cya 80%,Mesut Ozil yatangiye kubera umutwaro iyi kipe yo muri Turkia kuko perezida wayo yahise asaba abafana gukusanya amafaranga yo kumuhemba cyane ko akiri menshi.

Perezida wa Fenerbahce witwa Ali Koc yasabye abafana ati “Turabinginze mukomeze mudufashe.Tubeshejweho n’ubufasha bwanyu.Ku munsi wo kumusinyisha mureke tuzace agahigo binyuze mu kohereza ubutumwa bugufi.

Nibura tuzohereze ubutumwa 300,000, 500,000 cyangwa se miliyoni rimwe.Ubwo bufasha buzatugirira akamaro gakomeye.”

Ubu butumwa Koc yavugaga bugamije gukusanya amafaranga yo kwishyura Ozil uheruka gusesa amasezerano na Arsenal yari amazemo imyaka isaga 8.

Ubu butumwa bugufi uyu muperezida yasabaga abafana nubwo mu bukangurambaga bwiswe “Mesutol campaign” aho kohereza ubutumwa rimwe ari amapawundi 2 n’ukuvuga ibihumbi bisaga 2000 FRW.

Ku munsi w’ejo,Mesut Ozil yandikiye ibaruwa ndende abafana ba Arsenal n’abamufashije kuva yagera muri iyi kipe abashimira cyane.

Mesut Ozil agiye kuzajya ahembwa ibihumbi 67 by’amapawundi ku cyumweru mu ikipe ya Fenerbahce nyamara muri Arsenal yahembwaga ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru.Ku mwaka Ozil azajya ahembwa miliyoni 3.5 z’amapawundi.


Mesut Ozil yakoze ikizamini cy’ubuzima muri Fenerbahce

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa