skol
fortebet

Rukundo Fabrice yanenzwe uburyo yasomaniye n’umukunzi we mu maso y’abana bato bari baje kureba umukino wa Basketball muri Kigali Arena[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda (FERWABA) ryanenze umukinnyi Rukundo Fabrice, uherutse gutera ivi mu kibuga muri Kigali Arena, agasaba umukunzi we ko babana.

Sponsored Ad

Rukundo Fabrice, ni umukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya Espoir Basketball Club, imwe mu zikina shampiyona ya Basketball y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Yari umwe mu bakinnyi b’intyoza bari batoranyijwe gukina umukino washyize akadomo kuri shampiyona ya 2019 ‘BK All Star game 2019’ wari wahuruje imbaga y’abakunzi b’umukino wa Basketball buzura Kigali Arena ku mugoroba wo kuya mbere Ugushyingo 2019.

Mbere y’uko umukino nyir’izina wagombaga guhuza ikipe yari iyobowe na Mugabe Aristide n’iyari iyobowe na Nijimbere Guilbert utangira, abahanga mu gutsinda amanota atatu ndetse no gutera ‘dunk’ barimo na Fabrice, babanje kwiyereka abafana.

Bageze mu gice cya kabiri cyo kurushanwa gutera ‘dunk’ Fabrice yaje guhamagara umukobwa bakundana wari hafi aho mu baje kureba umukino ndetse n’abandi basore babiri.

Yabahagaritse mu kibuga hafi y’aho baterera dunk abajijisha, asubira inyuma bibwira ko agiye kubasimbuka uko ari batatu agatera dunk, maze umukobwa ahindukiye asanga umuhungu yashinze ivi rimwe hasi n’impeta mu ntoki, amusaba kumubera umugore, undi nawe ati ‘Yego’.

Ubuyobozi bwa FERWABA bwafashe iki gikorwa nko kurengeera amabwiriza y’iri shyirahamwe, yo kutavanga gahunda bwite z’umuntu ku giti cye mu mukino.

Mu butumwa ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwanyujije ku rubuga rwa Twitter, bwagize buti “Gusaba umukunzi wawe ko yakwemerera ko mubana (gutera ivi) ni igikorwa cy’umuntu ku giti cye, ntabwo gikwiye gukorerwa mu kibuga cy’umukino wa‘Basketball’. Turabifuriza ibyiza (Rukundo n’umukunzi we), ariko amabwiriza ya FERWABA ntiyemera ko gutera ivi cyangwa ibindi bikorwa bwite by’abantu bivangwa n’umukino.”

Perezida wa FERWABA Mugwiza Désiré, yagaragaje ko iyo bateguye umukino haba hari na gahunda igenderwaho, bityo kuvangamo igikorwa nk’iki kitari kuri gahunda babifata nko gusuzugura abafana baba bishyuye amafaranga yabo baje kureba umukino n’ibindi biri kuri gahunda.

Yagize ati “Ntabwo biri muri gahunda abantu baba baje kureba, kuko abantu baba baje kureba umukino wa Basketball n’ibindi bikorwa bihari baba bamenyeshejwe, hari ababyinnyi aba n’aba niyo mpamvu tubashyiraho.

Ntabwo rero dukwiye gusuzugura abantu bishyuriye ikintu ngo tubashyiriremo ikindi. Uwashaka gutera ivi muri stade yicaranye n’umuntu ubwo ni uburenganzira bwe, ariko guhagarika ikindi gikorwa abantu bakaza mu kibuga cya Basketball ntabwo ari igikorwa gikwiye gushyigikirwa.”

Yakomeje agira ati “Iriya ni inyubako ya Leta ikwiye kugira uko icungwa, hariya harimo abana baba baje kureba umukino wa Basketball kugira ngo bawukunde banawukine ntabwo baba baje kwigishwa gusomana, ntabwo baba baje kwigishwa ngo duhagarike ibintu byose abantu bajye mu kibuga umuntu atere ivi, ajye mu kibuga atere ivi narangiza asomane, si umwanya wo gusomana (kissing time) abana bakwiye kuza kureba, ntabwo ari byo twigisha abana bacu”.

Ubu butumwa bwa FERWABA hari ababushimye, ariko ku rundi ruhande hari n’abatemeranyije nabo, bavuga ko ibyo Rukundo yakoze nabyo bijyanye n’imyidagaduro. Abo barimo n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa