skol
fortebet

FERWABA yemeje ko imikino ya shampiyona yose izabera muri Kigali Arena

Yanditswe: Tuesday 13, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball,FERWABA,ryamaze kwemeza ko imikino ya shampiyona ya BK Basketball National League isigaye izabera muri Kigali Arena ndetse abakinnyi b’amakipe yose bazacumbika muri Golden Tulip Hotel I Nyamata.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe,shampiyona ya Basketball izatangira kuwa 18 Ukwakira 2020,nyuma y’amezi 7 yari ashize isubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 cyaciye ibintu ku isi.

Amakipe azakina yose agomba kugera mu mwiherero kuwa 16 Ukwakira ndetse azagumamo kugeza kuwa 24 Ukwakira irushanwa rirangiye nkuko Mugwiza Desire yabitangarije The New Times.

Yagize ati “Imikino yose izabera muri Kigali Arena kandi amakipe yose azacumbika muri Golden Tulip Hotel.

Irushanwa rizakinwa mu bwirinzi bukomeye kuko abagize amakkipe aribo bemerewe kuva kuri Hoteli berekeza ku mikino.Turashaka irushanwa rifite umutekano.”

Mugwiza yavuze ko abakinnyi bose mbere yo kwinjira mu mwiherero bazabanza gupimwa Covid-19 ndetse imikino yose izaba nta mufana uri muri stade.

Nyuma ya shampiyona,FERWAFA izatangira gutegura ikipe y’igihugu African Basketball Championships (AfroBasket) izabera muri Kigali Arena mu Ugushyingo.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira imikino y’amatsinda yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 ndetse n’irushanwa rya BAL 2020 rishobora kuba mu Ukuboza.

Aganira n’itangazamakuru, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yavuze ko bitaremezwa niba BAL 2020 izaba muri uyu mwaka, ariko iramutse yemejwe, u Rwanda rwiteguye kuyakira nubwo ruzaba rumaze kwakira amatsinda yo gushaka itike ya Afrobasket 2021.

Ati “Imikino ya BAL tuzabimenya kuko hari ikipe ya Basketball Africa League yaje kureba uko bifuza kuzakina iyo mikino ku buryo bazabitumenyesha vuba kugira ngo tumenye ko bizaba muri uyu mwaka, mu kwa 12 cyangwa niba izimurwa.”

“U Rwanda ruriteguye, ari guverinoma, ari federasiyo ya Basketball, Abanyarwanda muri rusange tumenyereye kwakira abashyitsi, ariko noneho ni ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Ni inyungu ku gihugu kwakira abantu barenga 300, turiteguye kugira ngo n’izindi nama byaba ngombwa igihugu kizayakire.

FERWABA ivuga ko Shampiyona ya Basketball ‘BK National League’ izatangira mu mpera z’iki cyumweru izafasha umutoza w’ikipe y’Igihugu gukurikirana abakinnyi azitabaza mu mikino yo gushaka itike ya Afrobasket 2021.

Mugwiza yagize ati “Ntabwo ari ukwakira gusa, tugomba no gutegura ikipe y’Igihugu. Ni yo mpamvu twashatse gutangiza shampiyona kugira ngo abantu bongere basubire mu mukino kuko bamaze igihe badakina. Nibirangira, umutoza azahamagara abakinnyi batangire kwitoza mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa 11.”

Tombora y’uburyo amakipe azahura mu isubukurwa rya Shampiyona ya Basketball mu bagabo n’abagore hagati ya tariki ya 18 n’iya 24 Ukwakira, iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa