Kigali
startimes

FERWABA yiyamye abarimo Fabrice watereye ivi muri Kigali Arena

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 4 November 2019 Yasuwe: 5551

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball hano mu Rwanda Ferwaba, ryatangaje ko ridashyigikiye abantu barogoya imikino imwe n’imwe basaba abakunzi babo kuzababera abagore (cyangwa abagabo), cyo kimwe n’abakoresha iyi mikino mu zindi nyungu zabo bwite.



Ibi Ferwaba yabitangaje nyuma y’aho ku wa gatanu w’icyumweru gishize Rukundo Fabrice ukinira Espoir Basketball Club yarogoye ibirori bya BK All-Star Game, akambikira umukunzi we impeta imbere y’abari muri Kigali Arena amusaba ko yazamubera umutwe undi na we akamubera umutima.

Byarangiye umukobwa agize ati” Yego…Ndabyemeye!”

Cyakora cyo n’ubwo kuri bamwe byabaye nk’agashya uriya musore yakoze yemwe akanasiga umugani, Ferwaba yatangaje ko yifuriza ibyiza Rukundo n’umukunzi we, gusa yibutsa abantu ko nta wukwiye kurogoya umukino runaka ngo awukoreshe mu nyungu ze bwite.

Ni mu butumwa iri shyirahamwe ryatambukije kuri Twitter.

Ubu butumwa bugira buti” Kwambika umukunzi impeta umusaba ko muzabana ni igikorwa bwite cy”umuntu kitagomba gukorerwa mu kibuga cya Basketball y’ababigize umwuga. Turifuriza iyi Couple [Fabrice n’umukunzi we] ibyiza, ariko amahame ya Ferwaba ntabwo yemera ko hari abarogoya imikino basaba abakunzi babo ko bazabana cyangwa ibindi bikorwa by’inyungu zabo bwite.”

Ibi byanashimangiwe na Banki ya Kigali isanzwe itera inkunga shampiyona ya Basketball hano mu Rwanda, ivuga ko nk’umuterankunga wa Basket y’umwuga idashyigikiye ibisa n’ibyo Fabrice yakoreye muri Kigali Arena.

BK bagize bati” Muri Banki ya Kigali dushyigikira Basketball igendera ku mategeko n’amabwiriza mpuzamahanga. Dufatanyije na Ferwaba, ntabwo twemera igikorwa cyose cy’umuntu ku giti cye kinyuranyije n’amabwiriza. Turashaka ko abantu baryoherwa na Basketball ariko igendera ku mategeko yashyizweho.”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kayigi

    Bajye bajya guterera ivi iwabo cyangwa mu malodgi baba bamaza gusambaniramo ariko bareke kutubihiriza.

    November 2019

Inzindi nkuru

Varane yasubije umuyobozi wa FC Barcelona wibasiye Real Madrid

Myugariro w’ikipe ya Real Madrid Raphael Varane yabwiye umuyobozi wa FC...
11 July 2020 Yasuwe: 2231 0

March Generation Fan club yacitsemo ibice biyiviramo kuva ku rutonde rwa...

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya March Generation risanzwe ritanga...
11 July 2020 Yasuwe: 3079 0

Uwahoze ari umuganga wa Liverpool yavuze ukuntu Steven Gerrard yakomeretse...

Uwahoze ari umuganga wa Liverpool witwa Andrew Massey yavuze ko mu mikino...
11 July 2020 Yasuwe: 1575 0

Real Madrid ikomeje gusatira igikombe cya shampiyona idaheruka

Real Madrid ubu birayisaba gutsinda imikino ibiri ngo yegukane igikombe cya...
11 July 2020 Yasuwe: 2304 0

Bola Lobota Emmanuel azakinira ikipe ya Rayon Sports umwaka...

Umukinnyi Bola Lobota waherukaga gusinyira ikipe ya Gasogi United,biravugwa...
10 July 2020 Yasuwe: 4465 1

Cristiano Ronaldo ashobora guhura na Real Madrid muri 1/4 cya UEFA...

Uyu munsi habaye tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yarangiye amakipe...
10 July 2020 Yasuwe: 1726 0