skol
fortebet

FERWACY yashyize hanze inzira Tour du Rwanda 2020 izacamo zirimo imwe ireshya na 206 KM

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda [FERWACY] ryashyize hanze inzira Tour du Rwanda 2020 izacamo zirimo urugendo rurerure cyane rwa Kilometero 206 ruzava Rusizi rwerekeza I Rubavu.

Sponsored Ad

Uyu munsi taliki ya 21 Ugushyingo nibwo hamuritswe inzira Tour du Rwanda izacamo n’amakipe azayitabira aho FERWACY yagerageje gukora impinduka zizatuma iryoha birenze.

Iyi Tour du Rwanda 2020 izakinwa kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza tariki ya 1 Werurwe 2020, yashyizwemo ibiruhanya byinshi aho agace ko kuzamuka ahazwi nko kwa mutwe kazakorwa umukinnyi akina ku giti cye [ITT].

Tour du Rwanda 2020 izaba iri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gushyirwa ku gipimo cya 2.1 izanyura mu migi itandukanye aho agace karekare ari aka kane kazava Rusizi kerekeza I Rubavu ku ntera ya kilometero 206,3.

Tour du Rwanda n’isiganwa mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 12 kuva mu 2009 aho kuri iyi nshuro izitabirwa n’amakipe akomeye arimo Direct Energie ikinamo ibyamamare nka Lilian Calmejane watwaye agace muri Tour de France n’abandi.

Muri rusange, Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro ya 12 kuva mu 2009 ubwo yabaga mu gihe yari yanditse mu mpuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku rwego rw’isi (UCI).Tour du Rwanda 2019 ifitwe na Merhawi Kudus ukinira ASTANA.

Inzira za Tour du Rwanda 2020 izacamo:

Agace ka 1: kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km
Agace ka 2: kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km
Agace ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km
Agace ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km
Agace ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km
Agace ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km
Agace ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5 Km.
Agace ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km

Amakipe 17 arimo atandatu y’ibihugu (National Team) ni yo azitabira Tour du Rwanda 2020. Kugeza ubu 16 niyo amaze kwemeza ko azitabira mu gihe ikipe imwe izamenyekana mu Ukuboza 2019.

Amakipe y’ibihugu 6 azaba ari muri Tour du Rwanda 2020 ni; Team Rwanda, Cameroon, Algeria, Ethiopia, Eritrea na Belgium.

Andi makipe (Clubs): Benediction Excel Energy (Rwanda), Bai Sicasal (Angola), Pro Touch (South Africa), Bike Aid (Germany), Vino Astana Motors (Kazakhstan), Delko Marseille (France), Team Novo Nordisk (USA), Androni Giocattoli (Italy), Directe Energie (France), Israel Cycling Academy).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa