skol
fortebet

FERWAFA yatanze amabwiriza yo kurwanya Coronavirus inashyiraho ibihano ku makipe atazayubahiriza

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryasabye amakipe gukaza ingamba mu kurwanya Coronavirus afasha abafana baje ku mikino gukora isuku irenze iyatangwaga kugira ngo hirindwe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa ya FERWAFA, amakipe yabwiwe ko agomba kujya azana ibikoresho byo gukora isuku ku kibuga hakiri kare mu gihe yasabye abafana guhagarika guhana ibiganza basuhuzanya no kureka guhoberana.

Iyi baruwa igira iti "

Tugendeye ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) hirya no hino ku isi ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo mu Rwanda,

Tugendeye kandi ku butumwa bwa Minisitiri w’Intebe bwo ku wa 06 Werurwe 2020 bujyanye n’icyorezo cya Koronavirus (COVID-19), tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo, musabwa gukora ibi bikurikira ku mukino mwakiriye mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA:

1. Guteganya uburyo buhagije bwo gukaraba no gusukura intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki (Hand sanitize) aho abinjirira ku bibuga byabereho umukino.

2.Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana (abafana, abakinnyi n’abatoza).

Icyitonderwa

Ibikoresho byose bikenewe bigomba kuba byageze ahabera umukino nibura amasaha abiri mbere y’uko umukino utangira.

FERWAFA ifatanyije n’izindi nzego zinyuranye bireba izakomeza kubagezaho ingamba zitandukanye zigamije gukumira icyo cyorezo.

FERWAFA yabwiye abanyamuryango bayo ko ikipe itazakurikiza amabwiriza yavuzwe haruguru, izajya iterwa mpaga ndetse ikirengera ingaruka zaterwa no kutayubahiriza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa