skol
fortebet

FERWAFA yahaye igihe ntarengwa Bugesera FC cyo kwishyura abakinnyi yirukanye bidakurikije amategeko

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryategetse Bugesera FC kwishyura abahoze ari abakinnyi bayo yirukanye mu buryo budakurikije amategeko mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka utangira,bitarenze muri Mutarama 2020.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 16 Ukwakira 2019, nibwo abakinnyi barimo Nimubona Emery, Mugenzi Bienvenue, Ahishakiye Jacques, Munyabuhoro Jean d’Amour, Muhire Anicet, Nsabimana Jean de Dieu na Kayiranga Divin bageze kuri FERWAFA baje kumva imyanzuro y’ikirego cyabo cyo kwishyuza Bugesera FC.

Aba bakinnyi bose uko ari icyenda bishyuzaga Bugesera FC asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko yabirukanye kandi bari bakiyifitiye amasezerano.

Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’uko aba bakinnyi bari barishyuje amafaranga yabo bari baberewemo n’ iyi kipe ariko ntibayabahere igihe ni bwo bahise biyambaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo ribarenganure.

Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kari kagizwe na Munyankumburwa Jean Marie, Nayandi Abraham na Munyankaka Ancille kemeje ko Bugesera FC igomba kwishyura aba bakinnyi yirukanye,miliyoni zisaga 15 ibabereyemo bitarenze muri Mutarama 2020.

Uyu mwanzuro wafashwe hari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera FC,Sam Karenzi, usanzwe ari nawe muvugizi wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa