skol
fortebet

FERWAFA yahaye umugisha ubusabe Rayon Sports yayigejejeho

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze kwemerera iyi kipe kuzajya ikina imikino yayo yose saa kumi n’ebyiri cyane ko yose yari yarapanzwe mu minsi y’akazi.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragarije impungenge FERWAFA ko bashobora kuzajya babura abafana kubera ko imikino yabo yose yo mu gice kibanza cya shampiyona yapanzwe mu minsi y’imibyizi saa cyenda zuzuye.

FERWAFA yahuje Rayon Sports n’amakipe izakira, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yemera kuzakina saa 18:00’.

Amakipe Rayon Sports izakira arimo Etincelles bazakina tariki ya 29 Ukwakira 2019, Marines bazakina tariki ya 6 Ugushyingo, AS Muhanga bazakina tariki ya 28 Ugushyingo na Police FC bazakina tariki ya 4 Ukuboza 2019.

Rayon Sports ifite abafana benshi,ikunze kubabura iyo yakinnye mu masaha y’akazi gusa FERWAFA yumvise ubusabe bwayo ishyira imikino yayo mu masaha ya nimugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa