Imikino
FERWAFA yamaze gutangaza amakipe 2 azahura n’Amavubi mu mikino ya gicuti n’igihe izabera
Yanditswe: Thursday 06, Feb 2020
Mu rwego rw kwitegura imikino ya CHAN, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryamaze gushakira Amavubi imikino 2 ya gicuti irimo uwa Cameroon na Congo Brazzaville.
Nyuma y’aho Amavubi aboneye itike yo kwerekeza muri iyi mikino y’ibihugu akinwa n’abakinnyi bakina imbere iwabo,FERWAFA yakoze ibishoboka byose iyashakira imikino 2 ya gicuti izaba mu mpera z’uku kwezi.
Umukino wa mbere Amavubi azerekeza I Yaounde gukina na Cameroon tariki ya 24Gashyantare hanyuma yakire Congo Brazzaville i Kigali kuwa 28 z’uku kwezi.
CHAN y’uyu mwaka yakuwe muri Mutarama na Gashyantare ishyirwa muri Mata kuva taliki 4 kugeza 25 Mata 2020.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *