skol
fortebet

FERWAFA yanze gufatira amafaranga ya Rayon Sports iyimenyesha ko igiye kuyiha ibihano bikarishye nitishyura Minnaert Ejo

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gukurwaho amanota atandatu ndetse n’ibindi bihano biteganyijwe na FERWAFA ku mpamvu z’uko batubahirije ibyo bumvikanye n’uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minnaert wirukanywe binyuranije n’amategeko.

Sponsored Ad

Umuhesha w’inkiko w’umwuga uhagarariye Ivan Jacky Minaert witwa Me Ange Diogene Ntirushwa yari yasabye ko mu mafaranga FIFA yahaye FERWAFA ngo iyagabanye abanyamuryango bayo,aya Rayon Sports yafatirwa akishyurwa Minnaert.

FERWAFA yamusubije ko itazigera ifatira amafaranga na make muri miliyoni 28 FRW yo bagomba guha Rayon Sports ngo uyu umutoza yishyurwe, ahubwo ko hashobora gukurikizwa ibihano byemejwe na Komisiyo yabo y’imyitwarire.

Amabwiriza avuga ko Rayon Sports izafatirwa ibihano birimo no gukurwaho amanota 6 igihe cyose yanze kwishyura umutoza Ivan Minnaert Miliyoni zirenga 13 FRW imurimo.

Umunyamabanga wa Ferwafa Regis Uwayezu yabwiye Ikinyamakuru Fun Club ko bamaze gusubiza Me Ntirushwa ko batazafatira aya mafaranga ya Rayon Sports.

Yagize ati: “Umuhesha w’inkiko twamaze kumusubiza ko bitakunda ko dufatira amafaranga kuko hari ibindi bihano Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya Ferwafa yateganyije mu gihe cyose itariki ntarengwa Rayon Sports yahawe yagera ntagikozwe”.

Komisiyo y’imyitwarire y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Rayon Sports ko ifite kugeza tariki ya 2 Nzeri 2020 ngo be yishyuye Minaert amafaranga imufitiye bitaba ibyo igahabwa ibihano birimo gukurwaho amanota cyangwa kuba yabuzwa kuzongera kugura abakinnyi.

Amakuru avuga ko FERWAFA yamaze guha Rayon Sports miliyoni 14 nk’icyiciro cya mbere cy’amafaranga y’ingoboka ya FIFA andi akazayigeraho mu minsi iri imbere.

Mu ntangiriro ZA Nyakanga uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Rayon Sports ko ifite iminsi 60 gusa yo kuba yamaze kwishyura Ivan Minnaert, bitaba ibyo ikazafatirwa ibyemezo bikomeye birimo gukurwaho amanota cyangwa kubuzwa kwandikisha abakinnyi yaguze.

Uyu muhesha w’inkiko yavuze ko ibi bibaye nta nyungu Ivan Minnaert yabigiramo kuko umwenda we ntiwaba wishyuwe.

Tariki 22 Ukuboza 2019 ikipe ya Rayon Sports yategetswe kwishyura Ivan Jacky Minnaert amadolari ya Amerika angana n’ibihumbi cumi na bine na magana atatu na makumyabiri (14,320 USD) y’umwenda imufitiye hamwe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) nk’igihembo cya avoka we.

Umubiligi Ivan Minnaert yatoje Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2015/16 aza gusezera bitunguranye.Nyuma yaragarutse ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Minnaert witeguraga kurega Rayon Sports, yemerewe ibihumbi $15, ahabwa igice cya mbere kingana n’ibihumbi $7500 tariki ya 19 Nzeri 2018 binyuze kuri Ecobank ndetse yemererwa kugirwa umuyobozi wa Tekinike, agahabwa amasezerano tariki ya 25 Nzeri.

Nyuma y’uko Rayon Sports itubahirije ibyumvikanyweho n’impande zombi mu magambo hari n’ubutumwa bohererezanyije kuri email, Me. Mulindahabi Olivier uhagarariye inyungu za Minnaert, yatanze ikirego mu Bunyamabanga bwa FERWAFA tariki ya 4 Ukwakira 2018, asaba kurenganurwa k’umukiliya we, ko yahabwa ibirarane by’amezi atahembwe n’indishyi zo kwirukanwa atategujwe.

Mu byo yasabaga, harimo imishahara y’amezi abiri (Nyakanga na Kanama) ingana n’ibihumbi $8000, ibihumbi $4000 byo kumusezerera nk’uko byari bikubiye mu masezerano y’akazi, ibihumbi $20 byo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amatego, $300 y’agahimbazamusyi k’imikino ibiri ikipe yatsinze akiyitoza.

Hari kandi $5,165 y’igice Rayon Sports yari yamusigayemo kuko yayigejeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup, $3,750 angana na 5% by’amafaranga Rayon Sports yahawe nyuma yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ibihumbi $10 y’igihembo cya Avoka na $820 y’itike y’indege ya Kigali-Brussels.

Nyuma yo guterana mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2019, Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane kamaze gusuzuma ibyo uruhande rurega rwavuze, kakanifashisha ingingo zirimo iya 30 mu gika cya mbere n’icya kabiri by’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, kemeje ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Mu Ukuboza 2019 nibwo komisiyo y’ubujurire yize ku bujurire bwa Rayon Sports basanga igomba kwishyura ibihumbi $14,320.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa