skol
fortebet

FERWAFA yashyize hanze impamvu yatumye Mashami Vincent yongererwa amasezerano

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021,nibwo FERWAFA yashyize hanze itangazo ryemeza ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe hashingiwe ko akomeje kuzamura urwego rw’imikinire y’abakinnyi.

Sponsored Ad

FERWAFA yavuze ko mu myaka 2,5 Mashami Vincent amaze muri aka kazi,ngo yagerageje kuzamura urwego rw’ikipe y’igihugu nubwo umusaruro we utavugwaho rumwe na benshi.

FERWAFA yavuze ko mu mwaka yongerewe,MASHAMI agiye “gushaka uko yakongera intsinzi binyuze mu kuzamura urwego rw’abakiri bato.

Kuzana umuco w’umupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu,kubaka umwuka wo gutsinda bigatuma ikipe itsinda yaba mu kibuga no hanze yacyo.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Francois Regis Uwayezu yagize ati “Twishimiye gutangaza ko Mashami Vincent agiye kuguma kuba umutoza w’Amavubi mu mwaka uri imbere.Mu gihe amaze atoza yazamuye amayeri y’umukino kandi tumwitezeho kuzana umusaruro mu gihe kiri imbere.Yahawe inshingano zo kugeza ikipe y’igihugu mu mikino yo gukuranamo y’igikombe cy’isi cya 2022.”

Kuri MASHAMI wahawe akazi yagize ati “Dufite akazi gakomeye kadutegereje imbere ariyo mpamvu dukwiriye kuzamura urwego kandi tugatera imbere.Ntewe amatsiko n’ibiri imbere.Nishimiye icyizere nahawe na FERWAFA na Minisiteri ya Siporo,Gushyigikirwa kuri uru rwego nibyo buri mutoza wese aba akeneye.

Umutoza Mashami Vincent afite akazi gakomeye imbere kuko muri uku kwezi agiye guhamagara ikipe igomba guhangana na Cameroon na Mozambike mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gitaha.

Amavubi azakina na Mozambike kuwa 24 hanyuma yerekeze muri Cameroon mu mukino wo kuwa 30 Werurwe.Mu itsinda Muri iyi mikino u Rwanda ruri mu itsinda F,hamwe n’aya makipe yombi ndetse na Cape Verde ariko ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

Iyi ni inshuro ya 3 Mashami ahawe amasezerano.Aya mbere yayahawe muri Kanama 2018 asimbuye Umudage Antoine Hey wari wagiye muri Mutarama uwo mwaka.

Muri Kanama 2019, yahawe amasezerano y’agateganyo, asabwa ko mu mezi atatu azafasha u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020, gusezerera Seychelles mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022 no kubona amanota ane mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike ya CAN 2021.

Nyuma yo kugera kuri bimwe mu byo yasabwe nubwo yatsinzwe imikino ibiri ya Mozambique na Cameroun mu rugendo rwa CAN 2021, Mashami yongererwa amasezerano y’umwaka umwe muri Gashyantare 2020.

Umusaruro wa Mashami mu mwaka w’amasezerano urangiye

Mu gushaka itike ya CAN 2021, imikino ibiri yakinwe yarangiye u Rwanda rubonye amanota abiri nyuma yo kunganya na Cap-Vert ubusa ku busa mu mikino yombi ndetse mu mibare biracyashoboka ko u Rwanda rwabona itike yo gukina iki Gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Mutarama 2022.

Icyazamuriye amanota Mashami Vincent ni uburyo Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yitwaye mu bihe bikomeye bya COVID-19, aho yageze muri ¼ cya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka itariteguye bihagije.

Yavuye mu itsinda C yarimo inganyije 2 [Uganda na Maroc] itsinda umukino umwe wa Togo 3-2 hanyuma isezererwa muri 1/4 na Guinea ku gitego 1-0

Ibitekerezo

  • Arikose ibi biri muriyi barwa FERWAFA iba yanditse iba iyandikiye abanyarwanda iziko abantu bakeneye kumenya amakuru ayivamo bose bumva icyongereza?
    Ariko twagiye duha agaciro ururimi rwacu gakondo koko!!

    Arikose ibi biri muriyi barwa FERWAFA iba yanditse iba iyandikiye abanyarwanda iziko abantu bakeneye kumenya amakuru ayivamo bose bumva icyongereza?
    Ariko twagiye duha agaciro ururimi rwacu gakondo koko!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa