skol
fortebet

FERWAFA yasobanuye iby’imyenda y’Amavubi yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryasohoye itangazo risobanura ku myenda y’abanyezamu b’ikipe y’igihugu yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ko yari imaze igihe ikozwe kandi andi makipe yitabiriye amarushanwa ya CHAN akorerwa imyenda mishya.
Kuri uyu wa Mbere, FERWAFA yageneye Abanyarwanda itangazo rivuga kuri iki kibazo iti “Ubwo hategurwaga ibijyanye no kwitabira CHAN 2020, FERWAFA ifatanyije na Minisiteri ya Siporo batumije imyenda mishya yo gukinisha muri CHAN (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryasohoye itangazo risobanura ku myenda y’abanyezamu b’ikipe y’igihugu yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ko yari imaze igihe ikozwe kandi andi makipe yitabiriye amarushanwa ya CHAN akorerwa imyenda mishya.

Kuri uyu wa Mbere, FERWAFA yageneye Abanyarwanda itangazo rivuga kuri iki kibazo iti “Ubwo hategurwaga ibijyanye no kwitabira CHAN 2020, FERWAFA ifatanyije na Minisiteri ya Siporo batumije imyenda mishya yo gukinisha muri CHAN yagombaga kuba kuva ku wa 4 Mata kugeza ku wa 25 Mata 2020.”

“Bitewe n’uko igihe cyarimo kitari gihagije ku buryo Sosiyete yambika ikipe y’Igihugu yari kuba yamaze gukora umwenda wihariye “Customized Kit” nk’uko bisanzwe bikorwa, hafashwe umwanzuro wo gutumiza imyenda mishya ariko hagendewe ku myenda yari iri mu ruganda kandi ihuye n’amabara y’ikipe y’Igihugu.”

“Ikipe y’Igihugu yaserutse muri CHAN 2020 ifite imyenda mishya yaguzwe mu mwaka wa 2020. Bitewe n’uko imyenda y’abakinnyi iba igomba kwandikwaho amazina yabo, bisaba ko nta kindi kintu kigomba kuba cyanditseho.”

“Nubwo muri rusange imyenda y’abakinnyi yanditsweho amazina yabo kandi bigakorwa hubahirijwe amabwirizwa atangwa na CAF, byaje kugaragara ko habaye ikosa ku myenda y’abanyezamu kuko yaje yanditseho izina ry’Igihugu kandi yaragombaga kuza nta kintu cyanditseho kugira ngo hazandikweho amazina y’abakinnyi.”

“Mu gushaka igisubizo, hahise hatumizwa indi myenda y’abanyezamu ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19, iyo myenda ntiyabashije kuzira igihe nk’uko byari biteganyijwe ari nayo mpamvu yatumye imyenda y’abazamu yandikwaho amazina habanje gusibwa ibyari byanditsweho.”

“FERWAFA irabiseguraho ku bitaragenze neza kandi irabizeza ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, mu minsi iri imbere ibigomba gukorwa byose bijyanye n’ibikoresho by’ikipe y’Igihugu bizajya bikorwa neza kandi ku gihe.”FERWAFA yageneye Abanyarwanda kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “Ubwo hategurwaga ibijyanye no kwitabira CHAN 2020, FERWAFA ifatanyije na Minisiteri ya Siporo batumije imyenda mishya yo gukinisha muri CHAN yagombaga kuba kuva ku wa 4 Mata kugeza ku wa 25 Mata 2020.”

“Bitewe n’uko igihe cyarimo kitari gihagije ku buryo Sosiyete yambika ikipe y’Igihugu yari kuba yamaze gukora umwenda wihariye “Customized Kit” nk’uko bisanzwe bikorwa, hafashwe umwanzuro wo gutumiza imyenda mishya ariko hagendewe ku myenda yari iri mu ruganda kandi ihuye n’amabara y’ikipe y’Igihugu.”

“Ikipe y’Igihugu yaserutse muri CHAN 2020 ifite imyenda mishya yaguzwe mu mwaka wa 2020. Bitewe n’uko imyenda y’abakinnyi iba igomba kwandikwaho amazina yabo, bisaba ko nta kindi kintu kigomba kuba cyanditseho.”

“Nubwo muri rusange imyenda y’abakinnyi yanditsweho amazina yabo kandi bigakorwa hubahirijwe amabwirizwa atangwa na CAF, byaje kugaragara ko habaye ikosa ku myenda y’abanyezamu kuko yaje yanditseho izina ry’Igihugu kandi yaragombaga kuza nta kintu cyanditseho kugira ngo hazandikweho amazina y’abakinnyi.”

“Mu gushaka igisubizo, hahise hatumizwa indi myenda y’abanyezamu ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19, iyo myenda ntiyabashije kuzira igihe nk’uko byari biteganyijwe ari nayo mpamvu yatumye imyenda y’abazamu yandikwaho amazina habanje gusibwa ibyari byanditsweho.”

“FERWAFA irabiseguraho ku bitaragenze neza kandi irabizeza ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, mu minsi iri imbere ibigomba gukorwa byose bijyanye n’ibikoresho by’ikipe y’Igihugu bizajya bikorwa neza kandi ku gihe.”

Amavubi aratangira urugendo rwayo muri CHAN 2020 kuri uyu wa Mbere saa tatu z’ijoro, aho icakirana na Uganda mu mukino wa mbere wo mu itsinda C bahuriyemo na Maroc na Togo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa