skol
fortebet

FERWAFA yasubitse indi mikino 2 ya shampiyona kubera Covid-19 yagaragaye muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 09, Dec 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’ako hasubitswe imikino ibiri ya Rayon Sports na Rutsiro FC y’umunsii wa kabiri, aya makipe yombi n’ubundi ntazakina umunsi wa gatatu kubera ko ari mu kato k’iminsi irindwi.

Sponsored Ad

Rayon Sports na Rutsiro FC zashyizwe mu kato nyuma y’uko iyi kipe yambara ubururu n’umweru ibonetsemo abakinnyi bane banduye COVID-19 ku wa Gatanu mu gihe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, hari abandi umunani byagaragaye ko barwaye iki cyorezo, bose hamwe bakaba 12.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje aya makipe ko umukino wari guhuza Espoir FC na Rayon Sports i Rusizi ku wa Kane, utakibaye ndetse akaba ari nako bimeze ku mukino Rutsiro FC yari kwakiramo Gasogi United.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko kuva hasubukuwe imyitozo mu Ukwakira, amakipe atanu yo mu Cyiciro cya Mbere n’andi atatu yo mu Cyiciro cya Kabiri, ari yo amaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19, ariko bikaba byaragiye bigirwa ibanga.

Mu minsi ishize,FERWAFA yandikiye amakipe yose iyasaba kujya ayimenyesha ibyavuye mu bipimo bya COVID-19.

Yagize iti “Nyuma yo kubona ko hari abatarubahirije ibyo twabasabye mu ibaruwa yacu yo ku wa 1/12/2020 bijyanye no gushyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 byakorewe abakinnyi n’abagize technical staff b’ikipe mubereye umuyobozi;”

“Twongeye kubasaba ko bitarenze ku itariki ya 6/12/2020 saa munani (14h00) mwaba mwamaze kutwoherereza ibyo bisubizo kuri e-mail ikurikira: [email protected].”

“Ibyo mugomba kutwoherereza ni urutonde rw’abapimwe rugaragaza ibisubizo byabo hamwe na “certificat” (icyemezo cy’ibipimo) ya buri wese wapimwe.”

“Ibisubizo musabwa kohereza ni ibyafashwe mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko Shampiyona y’umwaka wa 2020-2021 y’icyiciro cya mbere mu bagabo itangira. Ni ukuvuga ku itariki 4/12/2020.“

Yibukije amakipe ko ibyangombwa bigaragaza ibyavuye mu bipimo bishyikirizwa komiseri w’umukino ushinzwe kugenzura ko amakipe yubahiriza ibisabwa mbere yo kujya mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa