startimes
Kigali
startimes

FERWAFA yateguje Rayon Sports ko ishobora kuzafatirwa ibihano nyuma y’amezi 2

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 July 2020 Yasuwe: 1799

Mu nyandiko yo kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020, akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kamenyesheje Rayon Sports ko ihawe iminsi 60 yo kuba barangije kwishyura ideni barimo umutoza Ivan Minnaert wahoze ayitoza bitaba ibyo igatangira gufatirwa ibihano.


Sponsored Ad


Tariki 22 Ukuboza 2019 ikipe ya Rayon Sports yategetswe kwishyura Ivan Jacky Minnaert amadolari ya Amerika angana n’ibihumbi cumi na bine na magana atatu na makumyabiri (14,320 USD) y’umwenda imufitiye hamwe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) nk’igihembo cya avoka we.

Nyuma, Komisiyo yaje gusanga Rayon Sports yarishyuye ibihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika (2000 USD) angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda na makumyabiri na bine y’amafaranga y’u Rwanda (1,924,000 FRW).

Nyuma y’uko gusuzuma amategeko bakareba icyo ingingo ya 61 C ivuga, basanze ikipe ya Rayon Sports igomba kwishyura mu maguru mashya hatitawe ku ngaruka za COVID-19.

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Minnaert witeguraga kurega Rayon Sports, yemerewe ibihumbi $15, ahabwa igice cya mbere kingana n’ibihumbi $7500 tariki ya 19 Nzeri 2018 binyuze kuri Ecobank ndetse yemererwa kugirwa umuyobozi wa Tekinike, agahabwa amasezerano tariki ya 25 Nzeri.

Nyuma y’uko Rayon Sports itubahirije ibyumvikanyweho n’impande zombi mu magambo hari n’ubutumwa bohererezanyije kuri email, Me. Mulindahabi Olivier uhagarariye inyungu za Minnaert, yatanze ikirego mu Bunyamabanga bwa FERWAFA tariki ya 4 Ukwakira 2018, asaba kurenganurwa k’umukiliya we, ko yahabwa ibirarane by’amezi atahembwe n’indishyi zo kwirukanwa atategujwe.

Mu byo yasabaga, harimo imishahara y’amezi abiri (Nyakanga na Kanama) ingana n’ibihumbi $8000, ibihumbi $4000 byo kumusezerera nk’uko byari bikubiye mu masezerano y’akazi, ibihumbi $20 byo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amatego, $300 y’agahimbazamusyi k’imikino ibiri ikipe yatsinze akiyitoza.

Hari kandi $5,165 y’igice Rayon Sports yari yamusigayemo kuko yayigejeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup, $3,750 angana na 5% by’amafaranga Rayon Sports yahawe nyuma yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ibihumbi $10 y’igihembo cya Avoka na $820 y’itike y’indege ya Kigali-Brussels.

Nyuma yo guterana mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2019, Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane kamaze gusuzuma ibyo uruhande rurega rwavuze, kakanifashisha ingingo zirimo iya 30 mu gika cya mbere n’icya kabiri by’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, kemeje ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Mu Ukuboza 2019 nibwo komisiyo y’ubujurire yize ku bujurire bwa Rayon Sports basanga igomba kwishyura ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.5 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw yari yaciwe mbere.

Muri iki cyemezo cyafashwe n’aka kanama,kavuga ko mu gihe ikipe cyangwa umuntu atishyuye umukinnyi cyangwa umutoza kandi yararezwe akanahanwa n’ishyirahamwe (FERWAFA), ikipe ihanishwa gukurwaho amanota, gufungirwa gahunda yo kwandikisha abakinnyi ndetse no kuba yagura abandi.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yigaranzuye Cristiano Ronaldo mu bakinnyi binjije menshi...

Ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa gisanzwe gitanga Ballon d’Or...
13 August 2020 Yasuwe: 1302 0

Mesut Ozil yatangaje impamvu yatumye akurwa mu ikipe ya Arsenal nyuma yo...

Umukinnyi Mesut Ozil ukomeje kuzonga ikipe ya Arsenal ishaka kumugurisha...
13 August 2020 Yasuwe: 2057 0

"Kudusezerera muri UEFA Champions League ntibishoboka"-Neymar...

Rutahizamu Neymar wa Paris Saint-Germain (PSG) avuga ko "bidashoboka...
13 August 2020 Yasuwe: 1405 0

Mugiraneza Jean Baptitse Migi yasezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Migi yatangaje ko bitarenze mu kwa cumi...
13 August 2020 Yasuwe: 963 0

PSG yasezereye bigoranye Atalanta muri UEFA Champions League

Ikipe ya PSG ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya UEFA...
12 August 2020 Yasuwe: 1449 0

Ronaldinho yakoreye amakosa muri hoteli afungiyemo

Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru nka...
12 August 2020 Yasuwe: 3803 0