skol
fortebet

FERWAFA yavuze igihe izatangariza ahazaza ha shampiyona n’igikombe cy’Amahoro nyuma y’ibaruwa ya CAF

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukuru wa komisiyo y’ubuvuzi ya FIFA, yagiriye inama amashyirahamwe y’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi guhagarika za shampiyona hose, bagategura shampiyona nshya umwaka wa 2020/21.

Sponsored Ad

CAF yandikiye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo hirya no hino muri Afurika iyabaza uko za shampiyona zahagaze zimeze ndetse n’igihe zishobora kuzasubukurirwa.

Kuri uyu wa 28 Mata 2020 nibwo CAF yasabye amashyirahamwe yose yo muri Africa kuba yamaze gutanga umwanzuro w’igihe azasubukurira shampiyona bitarenze tariki ya 5/5/2020 kugira ngo nayo imenye uko igomba gupanga amarushanwa nyafurika.

FERWAFA ikimara kubona ibaruwa ya CAF yavuze ko bitarenze muri iki cyumweru igomba kuba yafashe umwanzuro ariko bongeyeho umwanzuro wabo uzashingira kubyo leta y’u Rwanda izaba iri gutangaza ku makuru y’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Umunyamabanga wa FERWAFA,Uwayezu Regis, yatangarije FunClub ko bitarenze tariki ya 04 Gicurasi buzaba bwarangije gufata umwanzuro w’ikizakorwa ku bijyanye n’irangira rya shampiyona y’icyiciro cya mbere cyangwa se igikombe cy’amahoro, nyuma yaho bimenyekaniye ko CAF yasabye amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru ingamba bafite ku bijyanye n’irangira za shampiyona zabo, ibi bigakorwa bitarenze tariki ya 05 Gicurasi 2020.

Ku ruhande rwa Ferwafa, Uwayezu Regis akaba yadutangarije ko iyi tariki izajya kugera bararangije kumenya igisubizo bafashe.

Ati: “Hari uburyo butandukanye tumaze iminsi dutegura ku buryo twagenderaho kugira ngo turebe shampiyona yasozwa. Igisubizo tuzagitanga bitarenze tariki ya 05… ibindi tuzabitekerezaho maze dutange igisubize.

Icyifuzo cyacu ni uko shampiyona irangira gusa ibyo dukora byose bizabanza bishingire ku mabwiriza y’inzego z’igihugu ajyanye no gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.”

Shampiyona y’u Rwanda yahagaze kuwa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yari amaze kugaragara mu Rwanda.

Kugeza ubu,APR FC niyo iyoboye shampiyona n’amanota 57,ndetse ntiratakaza umukino n’umwe.Irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 6, gusa yo ifite imikino myinshi.

Gicumbi FC na Hereos nizo zishobora kuba zamanuka mu kiciro cya kabiri bitewe n’uko urutonde ruhagaze ubu.

Shampiyona igizwe imfabusa, ikipe ya APR yahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League naho Rayon Sports ihagararire u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa