skol
fortebet

FERWAFA yavuze ku bijyanye no gusinyana amasezerano na Bralirwa na RBA

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryemeje ko amakuru avugwa ko bari mu biganiro na BRALiRWA na RBA gusa ihakana ibyavuzwe n’umwe mu banyamakuru ko yanze miliyoni 360 FRW iri guhabwa.

Sponsored Ad

Ubwo FERWAFA yasubizaga kuri Twitter,umunyamakuru wa Radio &TV10 Imfurayacu Jean Luc,wavuze ko ibiganiro byaba bombi bigeze kure akanatangaza amafranga bari kuganiriraho,yemeje ko ibiganiro biriho ariko amafaranga atariyo.

FERWAFA yagize iti “Nk’uko twagiye tubitangaza inshuro nyinshi kandi tukabimenyesha abanyamuryango bacu, FERWAFA iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo BRALIRWA, RBA n’abandi benshi batandukanye ariko nta bwumvikane burabaho.”

Ku byavuzwe n’uyu munyamakuru ko BRALIRWA yaba yifuza kugura Shampiyona y’u Rwanda kuri miliyoni 380 Frw mu gihe FERWAFA iyisaba miliyoni 460 Frw ku mwaka, FERWAFA yavuze ko ibyo atari ukuri.

Hagiye gushira umwaka shampiyona y’u Rwanda nta muternkunga igira nyuma y’aho muri Kanama umwaka ushize,AZAM Media Ltd yari umuterankunga wayo yahagaritse amasezerano kubera impamvu zitatangajwe ariko benshi bemeje ko ari igihombo.

Kuwa 14 Kanama 2019,nibwo FERWAFA yandikiye ibaruwa abanyamuryango bayo (Amakipe) ibamenyesha ko tariki ya 5 Kanama 2019 bakiriye ibaruwa ivuye muri Azam Media Ltd ivuga ko bazahagarika gukorana na FERWAFA guhera tariki ya 21 Kanama 2019.

Guhera ubwo,FERWAFA,yahise itangira gushaka undi muterankunga none kuri ubu biravugwa ko igiye kumvikana na BRALIRWA.

FERWAFA yemeye ko iri mu biganiro byimbitse n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA kugira ngo umwaka utaha kizerekane imipira ya shampiyona ku buryo bwa Live.

Byari biteganyijwe ko FERWAFA ihura n’abanyamuryango bayo bose kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2020,saa 16:00 bakigae ku gutanga igikombe cyangwa kugira imfabusa shampiyona 2019-2020 hanyuma hakarebwa n’ibyo kumanura no kuzamura amakipe.

Birashoboka ko shampiyona yaseswa burundu (ntihatangwe igikombe), APR FC igasohoka nk’ikipe ya mbere, Rayon Sports ikaba iya kabiri cyangwa se imikino yose ikagirwa impfabusa, aho Rayon Sports na AS Kigali zahagarariye u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, ari zo zakongera guhagarira igihugu mu mwaka w’imikino 2020/21.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa