skol
fortebet

FERWAFA yimye ibyangombwa abakinnyi basaga 30 baturutse I Burundi kubera gushaka indangamuntu mu buryo budakurikije amategeko

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi barenga 30 bakomoka i Burundi, bimwe ibyangombwa byo gukinira amakipe yabo, kubera ikibazo cy’Indangamuntu babonye mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka cyatangiye gukora iperereza ku bakinnyi benshi bakomoka I Burundi baje gukina mu Rwanda bafite indangamuntu z’u Rwanda ngo kirebe ko bazibonye byemewe n’amategeko ariko benshi bazibonye mu buryo budakwiriye.

Amakuru Umuryango ukesha imbuga nkoranyambaga za Radio TV10,aravuga ko FERWAFA yafashe umwanzuro wo kwima ibyangombwa aba bakinnyi kubera aya makosa akomeye bakoze.

Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, cyagerageje kubaza aba bakinnyi aho bakuye aya marangamuntu bamwe babeshya ko bafite ababyeyi b’Abanyarwanda ariko byaje kumenyekana ko babahaga amafaranga kugira ngo babiyitirire.

Nubwo shampiyona yatangiye uyu munsi,FERWAFA ntirarangiza gutanga ibyangombwa ku bakinnyi bose kubera ko hari benshi bafite ibibazo bitandukanye.

Mu bakinnyi bashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo harimo Jules Ulimwengu wa Rayon Sports watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa