skol
fortebet

Fiston Abdoul Razak yavuze ku makuru yo kuza mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Fiston Abdoul Razak ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ndetse agakinira n’ikipe y’igihugu “Intamba mu rugamba” yavuze ko ngo igihe kitaragera cyo gukinira Rayon Sports.

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo Umuyobozi w’agateganyo wa Rayon Sports,Murenzi Abdallah,yavuze ko ikipe ye iri gushaka abanyamahanga 05 barimo n’uyu Murundi, Fiston Abdoul Razak,gusa uyu mukinnyi we yavuze ko nta gahunda yo kuza gukina mu Rwanda afite.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo mu Burundi,” Indundi Sports”, Fiston Abdoul Razak yahakanye aya makuru avuga y’uko ashobora gukinira Rayon Sports mu mwaka w’imikino ugiye kuza.

Fiston yagize ati ” Iyo nkuru si yo nta muntu n’umwe turavugana avuye muri Rayon Sports.Si ubwa mbere bavuga ko ngiye kuyerekezamo ariko sinzi impamvu babikora , hari abantu bamwe bigeze kumbwira ko najya mu Rwanda , Tanzania , Uganda cyangwa Kenya ariko muri iki gihe ntiharagera ko nkina muri ibyo bihugu byo muri East Africa keretse mu myaka izakurikira “.

Murenzi Abdallah yabwiye B&B FM UMWEZI ko muri 2013 ubwo yayoboraga Rayon Sports yavuganye na Fiston ariko ntibyakunda ko aza muri Rayon Sports ndetse ubu ari kugerageza kongera kumugarura.

Ati " Ibiganiro birimo gukorwa , so nabyo bigenze neza byashoboka. Ni umukinnyi mwiza unakunda Rayon Sports. Twari twaravuganye Rayon Sports ikiri i Nyanza bipfa ku munota wa nyuma ariko ntabwo iyo contact yatakara gutyo gusa, abantu bagomba kuyibyaza umusaruro."

Fiston yakiniye amakipe atandukanye arimo LLB Académic FC yo mu Burundi ,Sofapaka FC yo muri Kenya, Mamelodi Sundowns yo Afurika y’Epfo, Bloemfontein Celtic nayo yo muri Afurika y’Epfo, 1º de Agosto yo muri Angola, Al-Zawraa yo muri Iraq, JS Kablylie yo muri Algeria. Ubu akinira Enppi SC yo mu Misiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa