skol
fortebet

Frank Lampard mu nzira yo kugurisha abakinnyi babiri bakomeye kugira ngo abasimbuze abo ashaka kugura

Yanditswe: Wednesday 10, Jun 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea, Frank Lampard,aravugwaho gushaka amaraso mashya ariko y’abakinnyi bakiri bato ariyo mpamvu bivugwa ko yifuza kugurisha abasore 2 agenderaho hagati mu kibuga barimo N’Golo Kante na Jorginho kugira ngo abasimbuze Timo Werner na Kai Havertz.

Sponsored Ad

Amakuru atangwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza aravuga ko umutoza Lampard ashaka kubaka Chelsea y’abakinnyi bakiri bato ariko bafite ubuhanga ariyo mpamvu ashaka kugurisha aba bagabo 2 barimo N’golo Kante na Jorginho.

Nyuma yo kugura Hakim Ziyech wa Ajax na rutahizamu wa RB Leipzig witwa Timo Werner bivugwa ko yaguze miliyoni 53 z’amapawundi.

Amakuru aravuga ko Chelsea ishaka kwigwizaho abakinnyi bakiri bato bari kuzamuka neza by’umwihariko uwitwa Kai Havertz.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko Chelsea yiyemeje ko umukinnyi wese yinjije mu ikipe hagomba kugira undi ugurishwa ariyo mpamvu uyu Kante na Jorginho nabo bashobora kugurishwa.

Frank Lampard yemerewe Miliyoni zirenga 100 z’amapawundi zo kongera imbaraga mu ikipe nyuma y’aho impeshyi ishize atagize umukinnyi n’umwe agura kubera ibihano ikipe yafatiwe na FIFA.

Mu rwego rwo kwirinda ibihano,Chelsea igiye kujya igura umukinnyi uhenze nirangiza igurishe undi kugira ngo hataza kubaho ibihano bya Financial Fair Play.

Jorginho arifuzwa n’umutoza bazamukanye Maurizio Sarri wa Juventus mu gihe N’golo Kante we bikiri ibanga cyane ko amaze n’igihe kinini mu mvune.

Amakuru avuga kandi ko Lampard ashaka guha umwanya uhagije abakiri bato barimo Billy Gilmour na Ruben Loftus-Cheek ariyo mpamvu yabangukirwa no kurekura bariya bakinnyi 2 bo hagati.

Chelsea irashaka kugura kabuhariwe wa Bayer Leverkusen witwa Kai Havertz kugira ngo imusimbuze Willian na Pedro izarekura nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Amakuru aravuga ko kubera ko uyu musore w’imyaka 20 yifuzwa n’amakipe menshi,igiciro cye ari miliyoni 75 z’amapawundi ariyo mpamvu Chelsea ishobora kugurisha Kante na Jorginho kugira ngo ibone ayo mapawundi.



Lampard ashobora kugurisha Jorginho na Kante kugira ngo abone amafaranga yo kugura Havertz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa