skol
fortebet

Frank Lampard yahishuye ko umunyezamu usimbura Kepa yakoze ikizamini cy’Ubuzima

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard yahumurije abakunzi b’iyi kipe atangaza ko umunyezamu Kepa Arrizabalaga umaze iminsi atanga ibitego yamaze kubonerwa umusimbura,wamaze no gukoreshwa ikizamini cy’ubuzima.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru Frank Lampard yatangaje ko umunyezamu mushya wa Chelsea, Edouard Mendy yamaze kugera I London ndetse yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima.

Uyu munyezamu w’imyaka 28 wakiniraga Rennes mu Bufaransa niwe watoranyijwe na Petr Cech kugira ngo asimbure Kepa umaze iminsi atsindisha Chelsea ku buryo bugaragarira buri wese.

Lampard yavuze ko uyu munya Senegal yahawe uburenganzira bwo guhita ajya mu kazi atabanje kujya mu kato ka Covid-19 ndetse ngo azahita atangira akazi mu mpera z’iki cyumweru bahuye na West Bromo.

Yagize ati “Nkuko nabikurikiye,nasuzumwa Covid-19 kuwa Kane bagasanga ari muzima nta kabuza azahita akina.”

Frank Lampard yavuze ko ashimira cyane Cech kubera uruhare yagize mu gutuma uyu munyezamu aza mu ikipe ya Chelsea.

Ati “Petr yagize uruhare muri ibi.N’umwanya wihariye afitemo ubumenyi,yari afite ijambo kandi yagize akamaro kanini.”

Icyakora Lampard yirinze kunenga amakosa ya Kepa ahubwo avuga ko kuza k’uyu munya Senegal bigeye kongera guhatana mu ikipe.

Ati “Ndatekereza ko ihangana ari ikintu gisanzwe mu ikipe ya Chelsea.Umunyezamu ntabwo aba yorohewe.Kepa ubwe nawe yifuza kuzamura imikinire ye.

Frank Lampard yavuze ko iri atari iherezo rya Kepa ndetse atamuciraho iteka cyane ko umwanya akinaho ugoye kuko ikosa rito rikozwe ribyara igitego.

Ku cyumweru,Umunyezamu Kepa yahaye Liverpool igitego cya kabiri ubwo yaherezaga umupira Sadio Mane wari umuri imbere akamutsinda byoroshye.

Edouard Mendy bivugwa ko yaguzwe miliyoni 22 z’amapawundi nyuma yo kwigaragaza mu ikipe ya Rennes.


Mendy yamaze kugera muri Chelsea

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa