skol
fortebet

Frank Lampard yanyomoje Jurgen Klopp kubyo aheruka gutangaza kuri Chelsea

Yanditswe: Sunday 13, Dec 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea FC,Frank Lampard yatangaje ko ibyo umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp aherutse gutangaza ko ikipe ye ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe atari byo kuko ngo afite abakinnyi benshi bataramenyera Premier League.

Sponsored Ad

Frank Lampard waraye atsinzwe na Everton igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona,yavuze ko nubwo ikipe ye yashoye ku isoko miliyoni 200 z’amapawundi mu isoko ryo kugura abakinnyi riheruka hakiri kare ko bahatanira Premier League.

Yagize ati “Nakomeje gusoma uburyo dufite ikipe ikomeye cyane kurusha izindi muri Premier League.Ntabwo mbyumva.Duhanganye n’amakipe yatwaye ibikombe byinshi ndetse afite ba rutahizamu batsinda ibitego 30 buri mwaka,abakinnyi batwaye Champions League.

Dufite abakinnyi batwaye ibikombe ariko tunafite abakinnyi bashya muri Premier League kandi bakiri bato.Turi gukora cyane kugira ngo tubazamurire urwego ndetse amajoro nk’iri rirangiye ashobora kubaho.Ntabwo nyakunda ariko abaho.”

Frank Lampard watsinzwe na Everton nijoro adafite Hakim Ziyech na Christian Pulisic bafite ibibazo by’imvune,yasabye ko abasimbura 5 mu Bwongereza bakwemererwa kuko imikino ari myinshi.

Ati “Everton nayo ntiyari ifite James Rodriguez.Iyo uri kureba umukino wa Chelsea na Everton,uba ukeneye kureba aba bakinnyi bose.Ndumva gusimbuza abakinnyi 5 byakwemerwa vuba.

Niba twiteze ko abakinnyi bazenguruka isi hanyuma bagahita bakina kuwa Gatandatu cyangwa kuwa kabiri,uba ukwiriye kureba ifoto ngari.Ese dukeneye abakinnyi benshi.Yego.”

Carlo Ancelotti utoza Everton yavuze ko gutsinda Chelsea ari intsinzi ikomeye ndetse bifuzaga kugira ngo barusheho kuzamuka ku rutonde.

Everton yatsinze Chelsea igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 22 kuri penaliti yatewe neza na Gylfi Sigurdsson nyuma y’ikosa umunyezamu Edouard Mendy yakoreye kuri Dominic Calvert-Lewin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa