skol
fortebet

Frank Lampard yasubije Jurgen Klopp uherutse kwibasira Chelsea ko yakoresheje amafaranga menshi igura abakinnyi

Yanditswe: Monday 14, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gutukana mu mukino wa shampiyona baheruka guhura,Frank Lampard na Jurgen Klopp bongeye guterana amagambo aho uyu mutoza w’Umwongereza yasubije mugenzi we uherutse kuvuga ko Chelsea yashoye amafaranga y’umurengera.

Sponsored Ad

Frank Lampard yibukije Klopp ko ibyo bakoze ku isoko ry’uyu mwaka nawe yabikoze agura abakinnyi bahenze nka Virgil Van Dijk,Sadio Mane na Mohamed Salah.

Umwuka mubi w’aba batoza ukomeje gutumba cyane ko Frank Lampard yagaragaje ko atishimiye aya magambo ya Jurgen Klopp.

Klopp waguze umukinnyi umwe gusa wa miliyoni 11.5 z’amapawundi Kostas Tsimikas,yagize ati “Tuba mu isi yuzuye kutamenya.Amwe mu makipe bigaragara ko ejo hazaza ntacyo haba hayabwiye.Atunzwe n’ibihugu,n’abakire niko kuri.

Turi amakipe atandukanye.Twageze ku mukino wa nyuma ya Champions League mu myaka 2 ishize,twaranayitwaye umwaka washize ndetse tunatwara shampiyona mu kuba ikipe turiyo uyu munsi…Ntabwo twabihindura mu ijoro rimwe ngo tuvuge ngo “tugiye kubaho nka Chelsea.Ubu basinyishije abakinnyi benshi cyane.”

Mu kumusubiza,Frank Lampard yagize ati “Ukuri n’uko uretse Leicester yagize inkuru itangaje,amakipe menshi kugira ngo atware igikombe muri iyi minsi igezweho,agomba kugura abakinnyi beza kandi agatanga amafaranga menshi.

Ubu wareba ku bakinnyi ba Liverpool, Van Dijk, Alisson, Fabinho, Keita, Mane, Salah.N’abakinnyi beza baje baguzwe amafaranga menshi.Liverpool yabikoze mu gihe runaka.

Icyo twakoze nuko twavuye mu gihe twari twarahagaritswe kugura abakinnyi ndetse twakoresheje icyo gihe kugira ngo twiyubake.Tuzi neza ko Liverpool yashoye amafaranga menshi.

Ikintu cyiza Liverpool yakoze n’ukwizera umutoza wabo ndetse bakizera n’imikinire ye mu myaka myinshi.N’inkuru ikomeye ariko ni iy’uko bashoye amafaranga menshi.

Lampard agiye kugaragaza ubushobozi bwe nyuma yo kugurirwa abakinnyi kuri miliyoni 200 z’amapawundi.Kuri uyu wa Mbere aratangira Premier League akina na Brighton& Hove Albion.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020 nibwo ikipe ya Liverpool yakiriye Chelsea FC iyitsinda ibitego 5-3 ariko mu gice cya mbere abatoza b’amakipe yombi bakozanyijeho byatumye Lampard wari wasuye asaba Liverpool kutirata.

Ubwo umusifuzi Andre Marriner yasifuraga ko Matteo Kovacic akoreye ikosa Sadio Mane,umutoza Frank Lampard yararakaye cyane ndetse agenda yegera aho umutoza wungirije wa Liverpool witwa Pep Lijnders.

Frank Lampard yegereye uyu mutoza wungirije Klopp ari kwitonganya ati “Ni gute ririya ryaba ikosa?,nta kosa ryabaye hariya rwose!”.

Uyu mutoza wungirije Klopp yamwumvise ahita amusubiza nabi yihuta ajya kwicara hanyuma Lampard ahita amusatira amubwira ati “Icara rero”.

Klopp nawe yahise ahagoboka abwira Lampard ati “Tuza,Tuza,reka gushwana n’unyungirije.”

Lampard yahise asubiza Klopp arakaye cyane ati “Oya,Oya kuva yashatse kunyiyenzaho ngomba kumusubiza.”

Aba bagabo bombi nabo bahise batongana batukana ibitutsi bikomeye byatumye umusifuzi wa Kane Lee Mason ahagoboka ategeka bose kujya mu myanya yabo.

Lampard ngo yumvikanye avuga ati ‘Agakombe kamwe mutwaye gatumye mutangira kwishyira hejuru?.”

Nyuma y’uyu mukino yatsinzwemo ibitego 5-3,Frank Lampard yabwiye abanyamakuru ati “kuri njyewe nta kosa Mateo Kovacic yakoreye Sadio Mane gusa hari utuntu duto twgenze nabi.Ku ntebe nta kibazo na kimwe nagiranye na Klopp.Yatoje ikipe ye neza iratsinda kandi ni byiza.

Gutsinda bakanatwara igikombe ni byiza ndetse ndanabashimiye gusa ntibitume birata.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa