skol
fortebet

Frank Lampard yavuze kuri Timo Werner wahushije igitego ari kumwe n’umunyezamu gusa

Yanditswe: Sunday 17, Jan 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard,yavuze ko nubwo umukinnyi we Timo Werner ari mu bihe bibi ariko bibaho mu mupira w’amaguru ndetse azava mu bihe bibi arimo akongera gutsinda ibitego byinshi cyane.

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yaraye ihagaritse ibihe bibi yari irimo byo kudatsinda kuko yatsinze Fulham igitego 1-0 cya Mason Mount cyaje mu minota ya nyuma.

Chelsea yari imaze imikino 3 idatsinda,yabonye amahirwe menshi muri uyu mukino arimo n’akomeye Timo Werner yahushije ubwo yasigaranaga n’umunyezamu wa Fulham Areola bari bonyine ananirwa gutsinda igitego.

Nyuma y’umukino,Frank Lampard yabwiye abanyamakuru ati “Ndatekereza ko bibaho.Ntabwo utsinda ibitego uko ubishaka kuko yaratsinze mu cyumweru gishize muri FA Cup.

Gusa,biriya n’ibitego nabonye yagiye atsinda inshuro nyinshi.Ibihe byiza yarimo byagenze kuriya gusa biriya bibaho.

Akeneye gukomeza gukora cyane kuko nibyo byamufasha kuva mu bihe arimo.Twese twabinyuzemo cyane cyane ba rutahizamu.Buri wese yamubwira ati “Kora cyane mu myitozo,uzasubira mu bihe byiza wahozemo.

Byamubayeho kubera ko ari umukinnyi ukomeye gusa njye nashimishijwe no kuba yageze imbere y’izamu.Akunda kugera imbere y’izamu tugomba kumufasha kubona imipira agatsinda ibitego.”

Werner yinjiye mu kibuga asimbuye ariko kugeza ubu ntarabasha kwerekana ubuhanga bwe nkuko byari bimeze akiri muri Leipzig.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa