skol
fortebet

Gareth Bale yatangaje amagambo ameze kimwe n’aya Sugira Ernest

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Real Madrid,Gareth Bale nawe yavuze ko yishimira gukinira ikipe y’igihugu cye cya Wales kurusha iy’ikipe itozwa na Zidane isigaye imwima umwanya kandi yaramuguze akayabo k’amapawundi muri 2013.

Sponsored Ad

Gareth Bale uheruka kubona umwanya wo gukina mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira,afite agahinda kenshi ko kuba yarimwe amahirwe na Zidane wahisemo gukoresha abakinnyi bakiri bato nka “Rodrygo na Vinicius”.

Abajijwe niba gukinira Wales aribyo bimuha ibyishimo mu mupira w’amaguru yagize ati “Iyo ndi muri Wales,mvuga ururimi rwanjye kandi numva nisanzuye.Numva nuzuye ibyishimo iyo ndi gukinira Wales gusa ntibihindura ibyo nkora mu kibuga.Nitanga 100 ku ijana ahantu hose mba ndi gukina,nibyo mpora mparanira gukora.”

Bale w’imyaka 30 yagize ibihe byiza mu gihugu cya Espagne mbere y’uko umubano we na Zidane uba mubi cyane.mu mpeshyi yari agiye kwerekeza mu ikipe ya Jiangsu Suning yemeraga kumuhemba miliyoni y’amapawundi ku cyumweru ariko bipfa ku munota wa nyuma.

Bale aherutse gukora amahano yanga guherekeza Real Madrid mu mikino ya Preseason ahubwo yigira gukina Golf akunda cyane.

Aya magambo Gareth Bale yatangaje, ahuye neza n’aya Sugira Ernest uherutse guhanwa kubera ko yavuze ko yisanga mu ikipe y’igihugu kurusha muri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa