skol
fortebet

"Gasogi United ni nk’igare naho Rayon Sports ni rukururana"-Umuvugizi wa Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 30, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Rayon Sports FC, Jean Paul Nkurunziza, yakoze mu jisho ikipe ya Gasogi United aho yemeje ko iyi kipe ya KNC itari ku rwego rwo guhanganira umukinnyi na Rayon Sports ndetse avuga ko Gasogi United imeze nk’igare mu gihe Rayon Sports ari nk’ikamyo ya rukururana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Nkurunziza yagiranye na Radio Rwanda,yavuze ko Gasogi United ari nk’igare mu umunyonzi ufata ku ikamyo (Rayon) ikamuzamura ahaterera.

Yagize ati "Rayon Sports ntiyashaka umukinnyi wo muri Gasogi United ngo imubure cyangwa ngo inatekereze kabiri.Gasogi United ni ikipe y’umupira w’amaguru tunubaha ariko njya mbona bashaka kuyigereranya na Rayon Sports.

Urabona rukururana [ikamyo nini],umunyonzi akayifataho akayigenda inyuma.Gasogi nyifata nk’igare,Rayon Sports ni rukururana.Sinumva ko turi ku rwego rumwe dukeneye umukinnyi wayo twahita tumutwara.Turamutse twifuje umukinnyi wa Gasogi,kumutwara nibyo bintu byaba byoroshye mu Rwanda mu mupira w’amaguru.Ntabwo rwose twanajijinganya."

Uyu Nkurunziza yavuze ko ibyavuzwe ko Gasogi United yatwaye Rayon Sports rutahizamu Bola Lobota ari ugukabya kuko ngo yanditswe cyane kuri Rayon Sports kurusha Gasogi ndetse yavuze ko kuba yaraje gukora isuzuma agatsindwa iyi kipe ya KNC ikamutwara bitakwitwa gapapu.

Nkurunziza yavuze ko umunyezamu Kwizera Olivier ari umunyezamu mwiza ariko abashinzwe kugura abakinnyi muri Rayon Sports bataravuga ko bamukeneye ndetse ngo nibabivuga bazarara bamusinyishije.

Amakuru avuga ko Kwizera yarangije kwemeranywa na Rayon ko azayikinira mu mwaka utaha ariko hakiri imbogamizi y’amafaranga yagurijwe na Perezida wa Gasogi United.Rayon Sports yemeye kumugura Miliyoni 7 Frw.

Nkurunziza yavuze ko ngo abafana ba Rayon Sports bari kubona imirabyo batabona inkuba kuko ngo abakinnyi bamaze gusinyisha badahambaye nk’abo bari kuvugana nabo biteguye gusinyisha mu minsi iri imbere.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu ukomoka mu Burundi witwa Nihoreho Arsène wabaye uwa gatatu mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi y’uyu mwaka, Primus Ligue 2019/2020.

Nihoreho asanzwe akinira ikipe ya Olympic Star. Ibyangombwa bye byerekana ko yavutse muri 2001. Yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports.

Nihoreho ari mu bakinnyi bahataniraga umwanya w’abatsinze ibitego byinshi mu Burundi kugeza ku mukino wa nyuma.Yatsinze ibitego 17, akurikira Iddy Museremu ukinira Le Messager Ngozi ufite 19 na Jospin Nshimirimana wa Aigle Noire watsinze ibitego 18.

Ibitekerezo

  • None c avuga ko rayon itahanganira umukinnyi na gasogi ashingiye kuki ? Uretse abakinnyi cg abatoza batayizi ubundi yajya ibakurahe , numva benshi bayivamo bavuga ko yabambuye na recrutement, abagenda hari imishahara batishyuwe ...... Urugero nabagiye ejobundi banakomeye ikaba icyihagararho ngo nabayo !!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa