skol
fortebet

Gasogi United yahinduye ikibuga yagombaga gukiniraho na Rayon Sports inatangaza n’ibiciro byo kwinjira

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Gasogi United iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda yamaze gutangaza ko umukino wayo wa mbere wa shampiyona uzayihuza na Rayon Sports uzabera kuri stade Amahoro ndetse yanatangaje ibiciro byo kwinjira.

Sponsored Ad

Uyu mukino uteganyijwe taliki 05 Ukwakira uyu mwaka,wakuwe kuri stade ya Kigali ujyanwa kuri stade Amahoro aho kwinjira ari ahasanzwe ari 2,000 FRW,ahatwikiriye :3,000 FRW,VIP :5,000 FRW,VVIP :10,000 FRW.

Nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Gasogi United,uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa cyenda zuzuye(15h00).

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC akomeje gutangaza ko Rayon Sports iri mu mwiryane ariyo mpamvu bizamworohera kuyitsinda.

Gasogi united yariyubatse cyane aho yaguze abakinnyi batandukanye barimo Isaac Muganza,Yamin Salumu,Herron wahoze muri Kiyovu,Nyakagezi n’abandi batandukanye.

Ibitekerezo

  • Ndasaba abafana ba rayon kutazajya muri uyu mupira bakereka gasogi ko agasuzuguro afite kandi ashaka amafaranga bitari bikwiye. Azagende atsinde tutamuhaye inkunga y’agasuzuguro ahoza kuri radio ye. Icyo nzi cyo azatsindwa anabure na cash. tugeze igihe cyo kujya tujya muri match zacu twasuwemo maze abashaka guhemba abakinnyi babo binyuze ko twabasuye bazumirwe bityo basabe imbabazi cyangwa bihohore. Ibi bizatuma na Ferwafa iha agaciro ikipe z’abafana.

    ubwo nubushwa bwanyu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa