skol
fortebet

Gasogi United yasinyishije umutoza w’igihangange ukomoka muri RDC

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Gasogi united iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda,yamaze gusinyisha umutoza Guy Bukassa watozaga AS Nyuki yo muri RDC ndetse akaba n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ya RDC U23 kugira ngo ayibere umutoza mukuru.

Sponsored Ad

Uyu mutoza wafashije ikipe ya AS Nyuki kurangiza ku mwanya wa 8 muri shampiyona ya RD Congo Linafoot 2018-2019,yasezeye ku buyobozi bw’iyi kipe arangije ahita aza mu Rwanda gusinyira Gasogi united iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC niwe wari uhagarariye iyi kipe mu muhango wo gusinyisha no kwerekana Guy Bukasa nk’umutoza mushya wayo,kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Nyakanga 2019.

Gasogi United ikomeje kugura abakinnyi bashya bamenyereye icyiciro cya mbere aho ku munsi w’ejo yahereye kuri Cyuzuzo Ally wakiniraga Kirehe Fc wasinye amasezerano y’imyaka 2 ndetse ngo igiye gusinyisha abandi barimo n’abanyamahanga 3 bakomeye.

Bukassa asimbuye Lomami Marcel wazamuye Gasogi FC bivugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports cyangwa se akungiriza uyu mukongomani.


Umutoza mushya wa Gasogi United Guy Bukassa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa