skol
fortebet

Gicumbi FC ya nyuma muri shampiyona yahagamye APR FC ya mbere iyibuza gukomeza kwanikira abakeba

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Gicumbi FC yongeye kwerekana ko ifite umwihariko wo guhagama APR FC, kuko yayibujije kubona amanota 3 y’umunsi wa 12 wa shampiyona bakanganya 0-0 muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Mumena.

Sponsored Ad

Gicumbi FC itahabwaga amahirwe na benshi mu bakunzi ba ruhago kubera ko yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 ndetse ikaba imaze igihe yitwara nabi,yahagamye APR FC banganya igitego 1-1 mu mukino wavuzwemo amarozi cyane.

Mbere y’uko umukino utangira, abakinnyi ba Gicumbi FC bazindutse kare cyane babanza gushyira ibintu benshi bavuze ko ari umunyu mu mazamu yombi yo ku Mumena nk’uko amafoto yakwirakwijwe hirya no hino yabigaragaje.

Gicumbi FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Nzitonda Eric nyuma yo gucenga umunyezamu Rwabugiri.

Ku munota wa 21 w’umukino, APR FC yagize ibyago myugariro igenderaho Mutsinzi Ange aravunika, asimburwa na Rwabuhihi Aime Placide.

Gicumbi FC yakomeje kwihagararaho cyane by’umwiharikomu bwugarizi bwayo bituma irangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.

Ubwo abakinnyi bari bagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino,umwe mu bakinnyi ba Gicumbi FC w’umunya Ghana utarabasha kubona ibyangombwa yasubiye mu rwambariro ahahurira n’abafana bikekwa ko ari aba APR FC, bamuketseho amarozi baramukubita bikomeye kugeza ubwo Police yahagobotse iramutabara bamwe mu bafana bambikwa amapingu.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cyo kwishyura,yatangiranye impinduka Nizeyimana Djuma asimbura Nshuti Innocent utigaragaje cyane.

Ku munota wa 51 w’umukino,APR FC yabonye amahirwe yo kubona igitego cyo kwishyura ubwo rutahizamu Usengimana Danny yarobaga umunyezamu wa Gicumbi FC umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Umutowa wa APR FC yakomeje kwinjiza ba rutahizamu aho ku munota wa 63 yakuyemo Butera Andrew asimburwa na Mugunga Yves.

APR FC yari yashobewe yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 89 cyatsinzwe na Usengimana Danny ku mupira mwiza yahawe na Nizeyimana Djuma,biyifasha kubona inota rimwe. Rutahizamu Danny Usengimana wa APR FC yahise agira ibitego 8.

Gicumbi FC yari yagerageje guhagama APR FC ariko nk’uko byayigendekeye kuri Rayon Sports inanirwa kurinda iminota ya nyuma bituma yishyurwa igitego.

APR FC yananiwe kubona igitego cy’insinzi mu iminota tandatu yongewe kuri 90 bituma itabasha gukomeza kwanikira abakeba gusa iraguma ku mwanya wa mbere.
APR FC ikomeje kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 28irarusha amanota atatu Rayon Sports na Police FC ziyikurikiye ndetse zifitanye umukino kuri uyu wa Gatatu.

Indi mikino y’umunsi wa 12 wa Shampiyona iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

SC Kiyovu vs Marines FC (Stade Mumena, 15h00)
Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye, 15h00)
Rayon Sports FC vs Police FC (Stade de Kigali, 18h00)
Heroes FC vs Gasogi United (Stade Bugesera, 15h00)
Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane, 15h00)
Sunrise FC vs Bugesera FC (Stade Nyagatare, 15h00)
Espoir FC vs Etincelles FC (Stade Rusizi, 15h00)

Ifoto: IGIHE

Ibitekerezo

  • BANGANYIJE UBUSA CG KIMWE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa