skol
fortebet

Gor Mahia igiye gushaka umutoza usimbura Robertinho mbere yo guhangana na APR FC

Yanditswe: Saturday 21, Nov 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gor Mahia, Raymond Oruo,yatangaje ko bagiye gushaka umutoza usimbura Roberto Oliveira abanyarwanda bazi cyane nka Robertinho kubera ko yanyuze muri Rayon Sports nyuma y’aho CAF yemeje ko nta byangombwa afite bimwemerera gutoza mu marushanwa yayo.
Bwana Oruo yabwiye The Nation Africa,ati “Tugomba gushaka umutoza mushya mu minsi itatu iri imbere kubera iki kibazo. Gusa gushaka umutoza mushya bizafatwaho icyemezo n’ubunyamabanga. Tugomba kubyemeza ariko kuri ubu ni (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gor Mahia, Raymond Oruo,yatangaje ko bagiye gushaka umutoza usimbura Roberto Oliveira abanyarwanda bazi cyane nka Robertinho kubera ko yanyuze muri Rayon Sports nyuma y’aho CAF yemeje ko nta byangombwa afite bimwemerera gutoza mu marushanwa yayo.

Bwana Oruo yabwiye The Nation Africa,ati “Tugomba gushaka umutoza mushya mu minsi itatu iri imbere kubera iki kibazo. Gusa gushaka umutoza mushya bizafatwaho icyemezo n’ubunyamabanga. Tugomba kubyemeza ariko kuri ubu ni ugushaka umutoza w’agateganyo.”

Kuri uyu wa Gatanu, hagiye hanze ibaruwa CAF yandikiye Gor Mahia iyimenyesha ko umutoza wayo Robertinho adafite licence yemewe na CAF yo kuba yatoza amarushanwa ya CAF Champions League.

CAF ivuga ko Robertinho afite Licence B ya Brazil (ingana na Licence C ya CAF) mu gihe gutoza mu marushanwa ya CAF ugomba kuba ufite Licence A cyangwa B.

Mu myaka 2 ishize Robertinho yatoje Rayon Sports mu marushanwa ya CAF Confederation Cup mu mikino y’amatsinda n’imikino ya 1/4.

Ikinyamakuru Goal cyavuze ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) iribaza ibisobanuro ku byangombwa by’umutoza wa Gor Mahia, Robertinho.

CAF yabajije FKF aho umutoza Robertinho yavuye ivuga ko ibyangombwa bye bitamwemerera gutoza aya marushanwa.Impapuro ze ngo ntiziri ku rwego rwemewe muri CAF, bityo ntiyemerewe kwicara ku ntebe y’abatoza mu mikino ya CAF. Umukino wa APR FC ntabwo ari we uzawutoza.

Gor Mahia yisanze mu ihurizo rikomeye kuko ifite igihe kitarenze icyumweru kimwe cyo kuba yabonye umutoza uzayifasha muri iyi mikino nyafurika cyane ko na Patrick odhiambo wungirije Robertinho nawe nta byangombwa byemewe na CAF afite, gusa amakuru ava muri Kenya aravuga ko Zico wahoze yungirije Dylan Kerr ariwe uraba afasha iyi kipe mu mikino nyafurika.

Umukino ubanza hagati y’aya makipe yombi uzaba ku wa 28 Ugushyingo 2020,ni mu gihe uwo kwishyura uzabera Kenya ku wa 5 Ukuboza 2020. Izatsinda izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.

Amakuru avuga ko Gor Mahia izava muri Kenya ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo kugira ngo izamare umunsi umwe mu kato ubwo izaba igeze mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa