skol
fortebet

Guardiola yaneguye bikomeye Liverpool nyuma yo kuyiha isomo rya ruhago

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ibirori byo kwishimira igikombe kuri Liverpool byahungabanyijwe n’akaga yahuriye nako ku kibuga cya mukeba yatwaye iki gikombe, Manchester City.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize, Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona mu myaka 30 ishize ubwo Man City yanganyaga na Chelsea, ariko igarutse mu kibuga mu ijoro ryakeye irahababarira.

Nijoro, Liverpool yabanje guhabwa icyubahiro na City mbere y’umukino kuri Etihad Stadium ariko umukino ntiyawuboneyemo icyubahiro.

City yayoboye umukino kuva rugikubita ndetse itsinda ibitego bitatu mu gice cya mbere cy’umukino.

Umubiligi Kevin de Bruyne yafunguye amazamu ya Liverpool kuri penaliti nyuma y’uko Raheem Sterling agushijwe mu rubuga rw’amahina na Joe Gomez, ndetse Raheem nyuma gato yungamo icya kabiri.

Umukinnyi wo hagati ukiri muto Phil Foden nawe yagaragaje ko afite imbere heza atsinda icya gatatu mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira.

City yatsinze igitego cya kane mu gice cya kabiri ubwo Alex Oxlade-Chamberlain wa Liverpool yashakaga gukura mu izamu umupira wari utewe na Raheem Sterling ukajya mu izamu ry’ikipe ye.

City niyo yegukanye shampiyona ebyiri ziheruka, irusha inota rimwe Liverpool muya 2018-19, ariko ubu ikaba yararushijwe cyane na Liverpool.

Ni inshuro ya gatatu gusa mu myaka 11 y’imikino ishize umutoza Pep Guardiola adatwara igikombe cy’aho ari gutoza yaba muri City, muri Barcelona cyangwa muri Bayern Munich.

Umukino wo mu ijoro ryo kuwa kane, wari witezwe cyane mu Bwongereza ariko warangiye nta nkuru kuri Liverpool ndetse City itanze ubutumwa ko umwaka utaha ishobora kuzaba ikaze.

De Bruyne yerekanye ko ari umukinnyi guhagarika bitorosye kubera amacenga no kunyaruka, Phil Foden nawe yerekana ko ashobora kuba umusimbura mwiza wa David Silva uri gusohoka muri City.

Riyad Mahrez winjiye asimbuye nawe yari aziko atsinze icya gatanu n’umutwe ariko umusifuzi aracyanga nyuma yo kubaza video assistant referee (VAR) ikamwereka ko yabanje gukora umupira n’akaboko.

Imihigo uracyashoboka

Liverpool icyeneye kongera kubyuka vuba vuba mu mikino itandatu isigaye, kugira ngo uyu mwaka w’imikino ukomeze uyigendekere neza.

Alan Shearer wahoze ari umukinnyi w’Ubwongereza, mu nyandikoye kuri BBC yavuze ko Liverpool yatwaye igikombe cya City ubu ikaba inashaka gutwara n’imihigo wayo.

Ibi ni ibyo Liverpool ishobora kugeraho n’ubundi:

Gutwara amanota 15 muri 18 asigaye ikagira amanota 101, ikaba irushijeho rimwe ku muhigo wa City wo mu mwaka w’imikino 2017-18.

Nitsinda iyo mikino itanu izaba itsinze imikino 33 yose uyu mwaka, ibe irushije City nanone muri uriya mwaka w’imikino.

Muri uriya mwaka kandi City yatwaye igikombe irusha ikipe ya kabiri amanota 19, Liverpool ubu iri imbere amanota 20.

Intsinzi mu mikino itatu iri imbere kuri Anfield bakira Aston Villa, Burnley na Chelsea izaba itumye Liverpool itsinda imikino yose 19 ku kibuga cyabo.

’Ntibari baje hano kutwishima hejuru’

Umutoza wa Man City Pep Guardiola yagize ati: "Ndishimye. Ndashima ikipe yanjye, twatsinze ikipe ya mbere n’uburyo ikomeye.

"Nabonye icyubahiro twabahaye uburyo bari bishimye. Amasura yabo yerekana ko ari aba mbere koko.

"[Ariko] Ntibari baje hano kutwishima hejuru. Banyoye inzoga nyinshi barangije baza hano guhatana.

"Ibyo rero byaduhaye amahirwe yo kubakubita 4 - 0, byari ingenzi cyane kandi kuri twe mu gihe twitegura Arsenal na Real Madrid."

’Manchester City irakomeye cyane’

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yabwiye Sky Sports ati: "Mu mutwe, banyarukaga kuturusha. Twananiwe guhindura ibintu.

"Iyo ukina na Man City uba ufite ibibazo bikomeye. Twagize amahirwe ariko ntitwayabyaza umusaruro. Ibivuyemo rero turabyakiriye".

Klopp avuga ko batari bashyize ibitekerezo byose kuri uyu mukino ariko ko ikipe ye ntako itagize kuko yakinaga n’ikipe ikomeye kandi babashije gutwara igikombe.

"Man City irakomeye. Nabonye uko bakinnye uyu mwaka, ntabwo bakinnye umukino mubi."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa