skol
fortebet

Gushyamirana kwa Toni Kroos na Pierre Emerick Aubameyang gukomeje gufata intera

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

Abakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru ku mugabane w’I Burayi barimo Pierre-Emerick Aubameyang wa Arsenal na Toni Kroos wa Real Madrid bari guterana amagambo bapfa uburyo bwo kwishimira ibitego.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize,Toni Kroos aherutse gukora mu jisho Aubameyang avuga ko uburyo yagiye yishimira ibitego yambara mask zirimo iya Spider man niya Black Panther nta bwenge yashyizemo ndetse ko ntawe yabereye urugero.

Kroos yagize ati “Nabonye ari ubugoryi.Ikibi cyane nuko hari ikintu yahisha mu masogisi.Aubameyang yagiye yishimira igitego akambara mask.Niho byarangiriye kuri njye.Ntekereza ko biriya nta rugero rwiza yatanze.Bwari ubugoryi.”

Ibi byababaje cyane rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang wasubije Toni Kroos ko uburyo yishimira igitego aba ashaka gushimisha umwana we.

Yagize ati “Ese ubundi uyu Toni Kroos afite abana.Yibuke ko nabikoreraga umwana wanjye rimwe na rimwe kandi nzongera mbikore.Ndifuza ko wagira abana umunsi umwe ubundi ukabashimisha muri ubu buryo.Abanyeshuri bakiri bato baravuga.Ntimwibagirwe kwambara udupfukamunwa.Mube mu mahoro.”

Muri 2019,nibwo Pierre-Emerick Aubameyang wahoze akinira Borussia Dortmund ariko ubu akaba akinira Arsenal, yagaragaye yishimira igitego yambara mask ya Black Panther yagize icyamamare nyakwigendera Chadwick Boseman, ubwo yatsindaga Rennes muri Europa League.

Mu myaka yashize kandi,Aubameyang yishimiye igitego yambara mask za Batman, Spiderman na Deadpool.

Amagambo ya Kroos yatumye bamwe mu bakinnyi bashyigikira Aubameyang aho ku isonga Mesut Ozil bakinana ashyira kuri Twitter ye amashusho y’uyu mukinnyi arangije yandikaho ati “kwishimira igitego kwiza cyane.”



Kroos yibasiye Aubameyang amuziza kwishimira igitego yambaye mask zamamaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa