skol
fortebet

Habonetse ikizungerezi cyiyemeje gushyira hasi Cristiano Ronaldo mu birego byo gufata ku ngufu ashinjwa

Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli witwa Jasmine Lennard wamamaye mu marushanwa ya Big Brother yatangaje ko afite ibihamya bifatika yifuza guha abahagarariye Kathryn Mayorga ushinja Cristiano Ronaldo bakamushyira hasi.

Sponsored Ad

Iki cyamamare cyakundanye na Cristiano Ronaldo mu myaka 10 ishize,cyavuze ko benshi batazi ubugome bwa Cristiano Ronaldo, ari umusazi ukomeye, ndetse yiteguye gukorana n’abunganira umunyamerikakazi Mayorga bakamushyira hasi.

Yagize ati “Nta muntu ni umwe uzi Cristiano Ronaldo.Bagize akantu kamwe bamumenyaho bakumirwa.Nta makuru mufite kuri we ni umurwayi wo mu mutwe.Ntimuzi ukuntu ngiye kumushyira hanze.Ntimwakwizera ibimenyetso bifatika mfite ariko kubera ko ndi umukobwa uzi ubwenge mfite ibihamya byinshi bifatika bizamushyira hasi.umukino urarangiye.

Nyuma yo kubitekerezaho neza,ndifuza kuvugana na Kathryn Mayorga n’ abamuhagarariye kuko mfite byinshi byo kubaha byabafasha mu kirego bareze Cristiano.Niba babikeneye bazampamagare.Mfite amakuru y’ingenzi yabafasha gushyira hasi Cristiano Ronaldo.”

Jasmine w’imyaka 33 yabwiye abamukurikira kuri Twitter ko afite ubutumwa yagiye yohererezwa na Cristiano Ronaldo ndetse mu mezi 18 ya nyuma bakundanye ubwo yakinaga muri Manchester United hari byinshi yamwandikiye bizamufasha kumushyira hasi afatanyije na Mayorga.

Jasmine yavuze ko afite ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo amagana burimo ubw’abakobwa yasambanyije,uburyo bwa kinyamaswa yabasambanyije ndetse uyu mugore avuga ko uyu mukinnyi afite ikibazo cyo mu mutwe.

Kathryn Mayorga yashinje Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu mu mwaka wa 2009 ubwo bahuriraga muri hoteli imwe yo mu mujyi wa Las Vegas,ariko Ronaldo yavuze ko nta kibi yakoze kuko yaryamanye n’uyu mukobwa babyumvikanyeho.







Jasmine yavuze ko yiteguye gushyira hasi Cristiano Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa