skol
fortebet

Hagiye hanze urutonde rw’abatoza 4 bazakurwamo usimbura Frank Lampard udahagaze neza

Yanditswe: Tuesday 05, Jan 2021

Sponsored Ad

Amakuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza nuko umutoza Frank Lampard umerewe nabi cyane muri iyi minsi kubera ko amaze gutsinda umukino umwe mu mikino 5 ariyo mpamvu bivugwa ko ashobora kwirukanwa vuba aha.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Chelsea yamaze gushyira ku rutonde abatoza 4 bagomba kuvamo usimbura uwo ifite Frank Lampard bigaragara ko akazi kari kumunanira.

Abatoza 4 bagomba kuvamo usimbura Lampard barimo Thomas Tuchel, Massimiliano Allegri, Brendan Rodgers na Ralph Hasenhuttl.

Frank Lampard ari mu mazi abira kubera ko mu mpeshyi yahawe akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi agura abakinnyi barimo Timo Werner,Kai Havertz na Hakim Ziyech bafite ubuhanga ariko yananiwe kubabyaza umusaruro.

Roman Abramovich nyiri ikipe ya Chelsea,ntiyifuza kwirukana Frank Lampard vuba ariko ikipe ya Chelsea nikomeza kujya mu mazi abira ashobora kumwirukana ariyo mpamvu hatangiye gutekerezwa abatoza bashya.

Ikinyamakuru The Independent cyavuze ko abatoza bari imbere kuri uru rutonde ari uwahoze ari uwa Paris Saint-Germain witwa Tuchel n’uwahoze atoza Juventus witwa Max Allegri.

Tuchel yirukanwe mu kwezi gushize nyuma yo kunanirwa gutwara UEFA Champions League hanyuma akanatangira nabi shampiyona.

Allegri nta kazi afite kuva muri 2019 yirukanwa muri Juventus,yagiye avugwa mu Bwongereza ariko bikarangira abuze akazi.

Abandi batoza 2 bari kuri uru rutonde bari kwitwara neza muri Premier League barimo uwa Leicester witwa Brendan Rodgers na Ralph Hasenhuttl wa Southampton waraye atsinze Liverpool igitego 1-0.

Amakuru aremeza ko Lampard yahawe imikino itaramenyekana kugira ngo arokore akazi ke aho nibimunanira azirikunwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa