skol
fortebet

Hakizimana Muhadjiri i Kigali mu muryango umusubiza mu ikipe ya APR FC

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Hakizimana Muhadjiri wari usigaye akina muri Leta Zune Ubumwe z’Abarabu mu ikipe ya Emirates Club ari mu Rwanda ndetse amakuru avuga ko yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.

Sponsored Ad

Uyu musore kandi asanzwe ari rutahizamu w;ikipe y’Igugu Amavubi.

Uyu musore yatandukanye na APR FC muri Nyakanga 2019 ari bwo yahitaga yerekeza muri iyi kipe ya Emirates Club akayisinyira amsezerano y’imyaka 3.

Akigera muri iyi kipe yarakinaga ndetse ari n’umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe, kuko buri mukino wose yabaga ari muri 11.

Gusa ibintu byaje guhinduka ubwo iyi kipe yahinduraga umutoza, umutoza mushya ifite ntabwo yigeze yibona muri uyu musore atangira gutakaza umwanya wo gukina, yanakina agakinishwa anyuze ku mpande umwanya Muhadjiri yavuze ko atishimira gukinaho na gato.

Ku munsi w’ejo hashize uyu musore akaba ari bwo yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, amakuru akaba avuga ko uyu musore atazasubirayo kuko yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.

Amakuru kandi avuga ko uyu musore ashobora kwerekeza muri APR FC n’ubundi yerekeje muri Emirates Club agifitiye amasezerano y’umwaka 1, uyu musore kandi ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yari yaramutanze ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino.

Gusa na none kuba yakinira ikipe ya APR FC mu mikino yo kwishyura byagorana kuko kuba yari afite amasezerano y’ikipe yo hanze y’u Rwanda, kugira ngo akinire ikipe yo mu Rwanda birasaba ITC kandi isoko ry’igura mpuzamahanga ku Rwanda ryafunzwe tariki ya 30 Mutarama 2020, igishoboka kereka yarasabiwe ibyangombwa mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa