Kigali

Hamenyekanye umutoza utaravuzwe cyane ushobora gusimbura Unai Emery muri Arsenal

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 November 2019 Yasuwe: 2425

Hakomeje kuvugwa abatoza benshi bashobora kuvamo usimbura Unai Emery ukomeje kwitwara nabi mu ikipe ya Arsenal aho kuri ubu hadutse izina rishya ry’umunya Portugal witwa Nuno Espirito Santo utoza ikipe ya Wolverhampton.



Nkuko byagenze Unai Emery ahabwa akazi,ibinyamakuru bitandukanye byavuze amazina menshi mbere ariko kuri iyi nshuro uyu munya Portugal niwe wavuzwe bwa nyuma ndetse amaze igihe aganira n’ushinzwe siporo muri Arsenal witwa Raul Sanllehi.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Dailymail aravuga ko umutoza Nuno Espirito watsinze amakipe menshi arimo akomeye mu mwaka w’imikino ushize,yakunzwe cyane n’uyu muyobozi wa Arsenal ndetse ngo arifuza kumuha akazi.

Ushakira amakipe Nuno Espirito witwa Jorge Mendes amaze igihe aganira na Raul Sanllehi ku buryo ngo mu minsi mike uyu mutoza ashobora gusinyira Arsenal.

Nuno Espirito w’imyaka 45 yakoze akazi keza mu ikipe ya Wolves ariyo mpamvu yegerewe na Arsenal kugira ngo abafashe kugaruka mu bihe byiza.

Nuno Espirito n’umwe mu batoza bafite ubuhanga mu mayeri y’umukino aho yafashije Wolves kuzamuka mu cyiciro cya mbere atwaye igikombe ndetse ku mwaka we wa mbere ayifasha kurangiza ku mwanya wa 7 yerekeza muri Europa League.

Umutoza Unai Emery ari ku gitutu gikomeye kubera ko amaze imikino isaga 6 adatsinda muri Premier League ndetse hari hashize imyaka myinshi Arsenal igera ku munsi wa 13 wa shampiyona irimo umwenda w’igitego.



Nuno Espirito Santo ashobora kugirwa umutoza mushya wa Arsenal

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal igiye guhomba akayabo k’amamiliyoni kubera imyitwarire mibi muri...

Ikipe ya Arsenal iri gutsindwa umusubirizo ikomeje kugana ahabi cyane...
9 December 2019 Yasuwe: 2119 0

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri wa siporo Munyangaju yagaragaye ari kunyonga...

Minisitiri mushya wa MINISPOR,Munyangaju Mimosa Aurore yafotowe atwaye...
9 December 2019 Yasuwe: 2797 0

Rayon Sports yeretse ibigwi byayo Heroes FC ikomeza gusatira APR...

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Heroes yazamutse uyu mwaka ibitego 4-1 mu...
8 December 2019 Yasuwe: 4659 0

“Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa”-Guy Bukasa wa Gasogi United

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa yatangaje ko abasifuzi bamusifuriye...
8 December 2019 Yasuwe: 4679 3

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya...

Imirwano ikomeye yabereye ku kibuga cya Bloomfield Road mu mukino wahuzaga...
8 December 2019 Yasuwe: 3416 0

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye...

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United,yabwiye...
8 December 2019 Yasuwe: 5117 0