skol
fortebet

Harry Kane yibwe imodoka ye ihenze ku manywa y’ihangu

Yanditswe: Saturday 14, Nov 2020

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,Harry Kane yakozweho n’abajura bamwibye imodoka ye ihenze cyane yo mu bwoko bwa Range Rover yaguze akayabo k’ibihumbi 100 by’amapawundi n’ukuvuga asaga miliyoni 100 FRW.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko aya mabandi yibye iyi modoka ya Kane nyuma yo kumucunga kenshi ayitwaye akamwiga kugeza ayibye.

Amakuru avuga ko iyi modoka yibiwe ahitwa Chingford mu Burasirazuba bwa London nyuma yo kuyisanga hafi y’isoko.

Kane w’imyaka 27 abaye umukinnyi wa 03 wa Tottenham wibwe n’abajura muri aya mezi make ashize nyuma Jan Vertonghen na Dele Alli bo batewe n’abitwaje intwaro.

Mu kwezi gushize,CCTV yerekanye imodoka yahoraga icaracara muri parking ya Kane aho bikekwa ko yarimo kurambagiza iyi modoka ye.

Bivugwa ko abajura bakoresheje akuma k’ikoranabuhanga bafungura iyi modoka ya Kane mbere y’uko bayiba.

Uwatanze amakuru yagize ati “Kane arakeka ko yibwe n’abajura basanzwe biba abakinnyi b’umupira w’amaguru.Uburyo ubwo bujura bwabaye ntabwo ari ibintu byabaye ako kanya.”

Polisi nayo yemeje aya makuru igira iti “Ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira twakiriye raporo y’umujura wibye imodoka hanze y’ahaba abantu muri Chingford.

Abapolisi bahuye n’uwibwe bakora iperereza.Ntabwo umujura arafatwa.”

Amakuru aravuga ko abapolisi babwiye Kane ko iyi modoka ye yibwe bigoye ko yaboneka ndetse ngo iperereza ryarahagaze kugeza igihe hazabonekera amakuru mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa