Kigali

Haruna Niyonzima yakoze amateka atarakorwa n’undi mukinnyi muri Tanzania

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 3359

Umukinnyi Haruna Niyonzima w’ikipe ya Simba SC yaraye ayifashije gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 2 yikurikiranya bimufasha gukora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya Tanzania utwaye ibikombe bya Shampiyona y’icyiciro cya mbere, inshuro 5 yikurikiranya.



Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni wa Amavubi,amaze iminsi yitwara neza nyuma yo gukira imvune yamuzengereje igatuma umwaka we wa mbere muri Simba SC ugenda nabi.

Mu myaka 9 Haruna Niyonzima amaze mu gihugu cya Tanzania,yatwayemo ibikombe 7 bya shampiyona,mu makipe 2 yakiniye ariyo Simba SC na Yanga Africans yahereyemo.

Simba SC yabashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Gicurasi 2019,itsinze Singida United ibitego 2-0 birimo igitego cya Kagere Meddie nawe wujuje ibitego 23 muri shampiyona.


Haruna na kagere bafashije Simba SC kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kigali

    byiza cyane kuri Haruna, icyamufashije nukunyura muri Rayon sport mbere yuko ajya muri APR fc kandi icyo gihe amakipe yose yarakomeye cyane. ubu a akinnyi bavuye muri Rayon bakajya muri APR fc basubirinyuma cyane cfr Mangwende,Xavio, Mustapha basigaye bagwirirana cyane mukibuga. ikindi kerekana ko mu Rda umupira uhari nukuntu Rayon sport ifata abakinnyi birukanywe muyandi makipe yahano ikabashakira abatoza bakomeye bakabazamurira urwego none dore bagiye gutwara championa.

    22 May

Inzindi nkuru

Mu Rwanda hakozwe Filimi irimo igikomangoma kijya gushaka umukobwa wahunze...

Umukinnyi wa Filime Nick Dimpoz umenyerewe muri filime y’uruhererekane ya...
21 November 2019 Yasuwe: 1397 0

Impamvu Aubameyang yanze kongera amasezerano kandi yaragizwe kapiteni...

Umunya Gabon ukinira ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yanze...
21 November 2019 Yasuwe: 3868 1

Umuvugizi wa Musanze FC yasubije KNC mumagambo akakaye

Imyiteguro ni yose ku makipe atandukanye by’umwihariko ku ikipe ya Gasogi...
21 November 2019 Yasuwe: 3637 0

Samuel Eto’o wagacishijeho muri ruhago agiye gusubira ku ntebe...

Umunya-Cameroon Samuel Eto’o wakanyujijeho muri ruhago nk’umukinnyi...
20 November 2019 Yasuwe: 3361 0

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyibasiye cyane rutahizamu Cristiano Ronaldo...

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cya Mundo Deportivo cyavuze ko rutahizamu...
20 November 2019 Yasuwe: 3691 0

Sadio Mane yaciye ibintu kubera ibikorwa bikomeye yakoze ari mu kiruhuko...

Nyuma y’imikino y’igikombe cya Afurika iheruka kubera mu Misiri,rutahizamu...
20 November 2019 Yasuwe: 7632 1