skol
fortebet

Haruna Niyonzima yaraye akoze impanuka Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Thursday 19, Nov 2020

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu “Amavubi”,Haruna Niyonzima yakoze impanuka ikomeye y’imodoka ubwo yari avuye gusura umuryango we mu karere ka Bugesera, ariko Imana ikinga ukuboko ararusimbuka.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Haruna yari kumwe n’umugore we wa kabiri Niyitegeka Consolée ’Cassa Rayaan’,ubwo yakoraga iyi mpanuka yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020.

Ubwo Haruna yari atwaye iyi vatiri ye, yaje kwikanga ko agiye kugonga umuntu wari utwaye igare,aramukatira yinjira mu modoka nini y’ikamyo, ariko agerageza kwirwanaho hangirika imodoka gusa.

Haruna siwe mukinnyi wa mbere ukoreye impanuka i Nyamata,kuko n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, nawe yahakoreye impanuka ikomeye y’imodoka muri Kanama 2018 ariko we n’umuryango we bari kumwe bararokotse.

Haruna yari mu kibuga mu mukino wo kuwa Kabiri w’iki cyumweru,ubwo u Rwanda rwanganyaga na Cape Verde 0-0 i Kigali, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2022.

Nubwo imodoka yangiritse bidakabije cyane, Haruna Niyonzima n’abo bari kumwe mu modoka bose ari bazima.

Haruna Niyonzima akinira ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yakoreyemo amateka yatumye abafana bayo bamugira umunyabigwi.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa