skol
fortebet

Hasohotse urutonde rw’abakinnyi benshi Arsenal izagurisha barimo na Lacazette

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye mu Bwongereza aravuga ko ikipe ya Arsenal igiye kugurisha abakinnyi bayo benshi mu mpeshyi kugira ngo ibone abashya ndetse inagabanye umushahara isohora buri cyumweru.

Sponsored Ad

Nubwo Arsenal yagabanyije ibihumbi 700 by’amapawundi ku mushahara yatangaga mu kwezi kwa mbere,irashaka kugurisha abandi benshi barimo Alexandre Lacazette na David Luiz bose bahembwa ibihumbi birenga 100 ku cyumweru.

Ikipe ya Arsenal yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka w’imikino ndetse birashoboka ko itazagaragara mu mikino y’I Burayi mu mwaka utaha ibintu iheruka mu mwaka wa 1995.

Umuyobozi w’ikipe Vinai Venkatesham yatangiye gushakisha uko iyi kipe yakunguka ariyo mpamvu yahagaritse amasezerano ya Mesut Ozil, Shkodran Mustafi na Sokratis Papastathopoulos.

Kubera ko Sead Kolasinac, Ainsley Maitland-Niles na Joe Willock batijwe mu kwa Mbere, Arsenal izazigama miliyoni £16.5 ku mishahara itanga.

Lacazette agiye kwinjira mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano ariko ntabwo iyi kipe iramwegera ngo bayongere nubwo umutoza Arteta yavuze ko bazabyigaho mu mpera z’uyu mwaka.

Abakinnyi barimo Matteo Guendouzi na Lucas Torreira batijwe muri Hertha Berlin na Atletico Madrid bashobora kugurishwa biyongeraho Kolasinac ndetse ishobora kwakira abifuza Willock,Maitland-Niles,Reiss Nelson na Eddie Nketiah.

Arsenal kandi irashaka kugura Dani Ceballos na Mat Ryan yatiye ndetse binashobotse yanagura burundu Martin Odegaard.

Arsenal izagura abakinnyi bitewe n’uko izarangiza muri shampiyona gusa Arteta yavuze ko bigishoboka ko barangiza mu makipe 6 ya mbere bakongera kujya muri Europa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa