skol
fortebet

Havumbuwe ikosa rikomeye ryakozwe na Kompanyi ya kajugujugu yari itwaye Kobe Bryant na bagenzi be

Yanditswe: Saturday 01, Feb 2020

Sponsored Ad

Abayobozi bavuga ko kompanyi y’indege ya kajugujugu yari itwaye Kobe Bryant wabaye icyamamare mu mukino wa basketball, umukobwa we n’abandi bantu barindwi ubwo yakoraga impanuka, itari ifite uruhushya rwo kuguruka mu kirere kirimo ibicu byabuditse.

Sponsored Ad

Kompanyi Island Express Helicopters yari yemerewe gukora gusa mu gihe umupilote ashobora kubona neza aho ari kwerekeza mu gihe atwaye indege, nkuko abategetsi babivuga.

Amakuru avuga ko umupilote w’iyo ndege yari afite uruhushya rwo gutwara kajugujugu akoresheje gusa ibikoresho biri imbere mu cyumba cyicarwamo n’abapilote.

Ariko bishoboka ko yari afite ubunararibonye bucye mu gukoresha ubwo buryo, nkuko impuguke zibivuga.

Ibyo ni ukubera ko hari ibyo yakumirwagaho na kompanyi ye bitewe n’uruhushya rwayo rwo gukora.

Keith Holloway, umuvugizi w’ikigo cyita ku mutekano mu gutwara abantu n’ibintu (NTSB), yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko kompanyi Island Express Helicopters yari yemerewe gusa gukora mu gihe umupilote ashobora kubona neza aho ari kwerekeza mu gihe atwaye indege ari ku manywa.

Avuga ko iyo kompanyi itari yemerewe gutwara ikoresheje gusa ibikoresho byo mu cyumba cy’umupilote.

Bwana Holloway yongeyeho ko bitazwi niba Ara Zobayan wari utwaye iyo ndege yari arimo gukoresha ibyo bikoresho gusa mu gihe iyo mpanuka yabaga.

Bwana Zobayan yari afite uruhushya rwo gutwara akoresheje ibyo bikoresho byo mu cyumba cy’umupilote, nkuko Kurt Deetz wahoze ari umupilote muri iyo kompanyi yabibwiye igitangazamakuru Forbes, na we kandi akaba yaratwaye Bryant mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ariko yongeyeho ati: "Sinzi niba hari ubunararibonye nyabwo yari afite mu bicu imbere".

Isabwe kugira icyo ibivuzeho, kompanyi Island Express yasabye ko byabazwa ikigo NTSB.

Ku wa kane w’iki cyumweru, iyo kompanyi yavuze ko ibaye ihagaritse ibikorwa byayo.

Icyateye iyo mpanuka yo mu kirere cyabuditsemo ibihu cyo mu burengerazuba bw’umujyi wa Los Angeles kiracyakorwaho iperereza.

Byitezwe ko ibyarivuyemo by’ibanze bizatangazwa mu minsi hafi 10 iri imbere.

Bryant yari mu nzira agiye gutoza ikipe ya Basketball yakinagamo umukobwa we mu marushanwa y’urubyiruko yo muri ako gace, ku kibuga cya Mamba Sports Academy.

Hagati aho, ejo ku wa gatanu ikipe ya Lakers yakiniye yakinnye umukino wayo wa mbere nyuma y’urupfu rwa Bryant, ikina na Portland Trail Blazers ku kibuga cya Staples Center i Los Angeles.

Mu ntangiriro y’uwo mukino, Lakers yahaye icyubahiro Bryant yishyushyanya imyenda iriho nimero yambaye - 8 na 24, mu gihe abafana babarirwa mu bihumbi bateraga hejuru bati: "Kobe, Kobe!"

Umukino warangiye Portland itsinze Lakers ku manota 127 ku 119.

Inkuru ya BBC Gahuzamiryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa