Kigali
startimes

Havumbuwe impamvu itangaje yatumye Paul Pogba aterekeza muri Real Madrid

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 September 2019 Yasuwe: 3601

Muri iyi mpeshyi nibwo Paul Pogba yatangaje ko yifuza kuva mu ikipe ya Manchester United akerekeza mu ikipe y’inzozi ze Real Madrid gusa ngo icyifuzo cye cyakomwe mu nkokora na kompanyi ya Adidas rwamusabye ko nibura yaguma muri iyi kipe umwaka umwe.



Adidas ifitanye amasezerano na Pogba ngo ayamamarize ndetse niyo yambika ikipe ya Manchester United ariyo mpamvu ngo yagiye hagati yabo bombi ibasaba ko ikibazo cyo kugenda k’uyu mukinnyi kwakwimurirwa undi mwaka.

Uyu musore Pogba uzahabwa akayabo ka miliyoni 31 z’amapawundi mu myaka 10 azamara yamamariza Adidas,yakomeje gusunika kugira ngo Manchester United imurekure yerekeze muri Real Madrid,gusa ngo ADIDAS yamusabye kubihagarika agategereza umwaka utaha nkuko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje.

Adidas ifitanye na Manchester United amasezerano yo kubambika azageza mu mwaka wa 2024, aho izaha iyi kipe y’ikigugu akayabo ka miliyoni 750 z’amapawundi.

Umwe mu bahaye aya makuru The Sun yagize ati “Adidas yigize nk’umwunzi hagati y’umukinnyi,umutoza ndetse n’ikipe.Adidas yakoze akazi gakomeye ko kwemeza impande zose ko bagomba kureka iki kibazo kikazaganirwaho mu mpeshyi itaha.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba urutonde rw’amakipe 5 igihangage Lionel Messi ashobora kwerekezamo

Ibinyamakuru byandika Siporo ku mugabane w’Uburayi bimaze iminsi bivuga ko...
5 July 2020 Yasuwe: 1135 0

Umutoza Arteta yagiriye inama ikomeye abayobozi b’ikipe ya Arsenal

Umutoza w’ikipe ya Arsenal,Mikel Arteta umaze gutsinda imikino 3...
5 July 2020 Yasuwe: 1313 0

Karim Benzema agiye kuryozwa isebanya yakoreye Mathieu Velbuena akoresheje...

Umukinnyi w’ Umufaransa ufite inkomoko muri Afurika unakinira Real Madrid,...
5 July 2020 Yasuwe: 1290 0

Impunzi 2 zo mu nkambi ya Mahama zarashwe zigerageza kwinjiza...

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zarashe ku itsinda...
4 July 2020 Yasuwe: 1317 0

Rayon Sports yamaze kwishyura umutoza Javier Martinez Espinosa

Ikipe ya Rayon Sports yamenyesheje FIFA ko yamaze kwishyura amafaranga...
4 July 2020 Yasuwe: 1789 0

Muhawenima na Runigababisha bari bakomeye mu buyobozi bw’abafana ba Rayon...

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports,Claude Muhawenimana na Mike...
4 July 2020 Yasuwe: 2172 1