skol
fortebet

Hector Bellerin yatangaje umukinnyi bakinana warize kubera imvune ikomeye yagize

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

Kapiteni wa Kabiri wa Arsenal,Hector Bellerin yatangaje ko ubwo yagiraga imvune ikaze mu mwaka w’imikino ushize,mugenzi we bakinana Rob Holding yarize cyane kubera ukuntu yari ikomeye cyane.

Sponsored Ad

Ubwo Arsenal yatsindaga Chelsea FC ibitego 2-0 mu mwaka w’imikino ushize,uyu myugariro Bellerin yagiriyemo imvune iteye ubwoba ku kaguru ke bituma mugenzi we bakinana Holding arira cyane kubera ko yabonaga uyu mukinnyi agiye kumara igihe kirekire adakina.

Bellerin yabwiye urubuga rwa Arsenal ati “Umuntu umwe yaraje arambwira ati “Rob yabonye imvune wagize ahita atangira kurira.Ubwo navunikaga,numvaga ko arinjye uri kumva uburibwe njyenyine ariko sinjya nkabiriza ibintu cyane.Nyuma y’isaha n’igice abantu benshi batangiye kunyoherereza ubutumwa bunyihanganisha.

Ububabare Rob yagize icyo gihe mvunika bwanyeretse umuryango munini umuntu afite hano ndetse n’ukuntu iyo mugenzi wawe avunitse bikubabaza cyane.

Bellerin yavuze ko Holding yarize cyane kubera ko yishyize mu mwanya we akiyumvisha uburibwe bukomeye yari ari gucamo muri uwo mwanya cyane ko nawe akunze kugira imvune.

Bellerin wamaze amezi 9 adakina kubera iyi mvune,yavuze ko Holding ari inshuti ye cyane ndetse yishimira ko bakina mu ikipe imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa