skol
fortebet

Henrikh Mkhitaryan yatangaje amagambo mabi yabwiwe na Mourinho ari gufata ibyokurya bya mu gitondo

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Henrikh Mkhitaryan wa Arsenal ariko watijwe mu ikipe ya AS Roma yatangaje ko yabwiwe nabi n’uwari umutoza we Jose Mourinho ubwo yari amusanze ari kurya ibyo kurya bya mu gitondo.

Sponsored Ad

Mkhitaryan w’imyaka 31 yavuze ko atahiriwe no gukorana na Jose Mourinho muri Manchester United kuko ngo yigeze kumusanga ari kurya ibya mu gitondo amubwira nabi amushinja ko kwitwara nabi kwe kwatumye atukwa mu binyamakuru.

Yagize ati “Umunsi umwe Mourinho yambonye ndi gufata ibyo kurya bya mu gitondo ahita ambwira ati “Kubera wowe ibinyamakuru biri kunenga cyane.Naramusubije nti “Nibyo se mutoza?.Siko nabishakaga.

Umubano wanjye na Jose Mourinho uri mu byangoye mu buzima bwanjye bwose nd’umukinnyi wa ruhago.Agira kamere yo gutsinda kandi aba ashaka ko utsinda unakore nibyo yagusabye.”

Nubwo Henrikh Mkhitaryan atabanye neza na Mourinho,yamufashije gutwara ibikombe 3 ndetse atsinda n’igitego ku mukino wa nyuma wa Europa League United iheruka gutwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa