skol
fortebet

Howard Webb wamamaye mu gusifura muri Premier League yakoze ubukwe n’umugore usifura

Yanditswe: Thursday 15, Apr 2021

Sponsored Ad

Icyamamare mu mukino wo gusifura mu Bwongereza witwa Howard Webb yakoze ubukwe n’Umugore w’Umudage w’umusifuzi ukomoka mu Budage witwa Bibiana Steinhaus.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 49 yatandukanye n’uwari umugore we witwa Kay muri 2016 ariko nyuma yaje gukundana n’uyu musifuzi witwa Bibiana Steinhaus.

Nyuma y’imyaka bombi bakundana, Webb na Steinhaus bakoze ubukwe mu kwezi gushize ubwo hakinwaga imikino y’ibihugu.

Icyakora aba bombi ntibabana mu nzu imwe kuko Webb aba i New York, mu gihe Umugore we Steinhaus ari umusifuzi wa VAR mu Budage.

Nyuma yo gushyingiranwa na Webb, Steinhaus yabwiye Bild ati “Nibyo.Twashyingiranywe mu kiruhuko cy’imikino mpuzamahanga kandi turishimye.
Ikibabaje,kubera ko amabwiriza ya Coronavirus twakoze ubukwe twembi gusa.Nta n’umuhamya wari wemewe.Nta n’ukwezi kwa buki kwabaye.”

Uyu mugore yahishuye ko mu minsi iri imbere ku ma TV abakunzi ba ruhago bazabona izina rishya.Ati “Guhera ubu,muzajya mubona Ms. Steinhaus-Webb yicaye kuri VAR I Cologne.”

Webb yasifuye muri Premier League kuva muri 2003 kugeza 2014 ariko yabaye umusifuzi w’umunyabigwi ukomeye ku isi yose nubwo yakunze gushinjwa kubogamira kuri Manchester United cyane ndetse akanabigaragaza mu mikino imwe n’imwe.

Webb niwe wasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2010 ariko yasezeye muri uyu mwuga muri 2014.

Uyu mugabo uvuka ahitwa Yorkshire mu Bwongereza yatandukanye n’umugore we Kay babyaranye abana 3 ariko ntabwo yigeze avuga impamvu batandukanye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa