skol
fortebet

Ibiganiro hagati ya Rayon Sports na SKOL byatangiye kubyara umusaruro

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Ibiganiro bya Rayon Sports na SKOL byatangiye kubyara umusaruro mwiza
Nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’uruganda raw Skol na Rayon Sports,impande zombi zageze ku mwanzuro mwiza ushobora gutuma hongerwa amasezerano y’imikoranire.

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 16 Gicurasi 2020,uruganda rwa SKOL rwatangaje ko rwagiranye ibiganiro na Rayon Sports ikizere ndetse ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bashobora kumvikana ku masezerano mashya.

Amakuru yaturutse muri ibyo biganiro avuga ko SKOL yemeye kuzajya iha Rayon Sports miliyoni 150 ku mwaka ivuye kuri 66 FRW hamwe na miliyoni 25 zo kuzajya iyambika, hakiyongeraho na miliyoni 33 zari zasigaye.

Hashize iminsi komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate itumvikana n’uruganda rwa SKOL ku bijyanye no kongera amasezerano y’imikoranire basanzwe bafitanye.

Mu minsi yashize,Munyakazi yavuze ko umubano wabo na SKOL umeze nka Bisi yacitse feri ikeneye kugira aho yegama ndetse yemeza ko kumvikana kwabo kuri kure.

Nyuma yo gufatirwa ibihano by’amezi 6 na FERWAFA kubera ibyo yayitangajeho,Perezida Sadate asa n’uwambuwe uburenganzira bwo kuganira na SKOL buhabwa akanama ngishwanama kagizwe n’abigeze kuyobora ikipe,none ibiganiro byabo byatanze umusaruro.

Amasezerano Rayon Sports ifitanye na SKOL yasinywe mu mwaka wa 2017, agomba kurangira muri 2022, gusa harimo ingingo ivuga ko mu myaka ibiri ya nyuma hagomba kubaho ibiganiro bishya.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, Skol ibinyujije ku rubuga rwa Twitter rwayo, yanditse ko kugeza ubu ibiganiro na Rayon Sports biri kugenda neza.

Yagize iti "Twishimiye ko ibiganiro byacu na Rayon Sports biri kugenda neza."

Muri Gashyantare uyu mwaka,umubano wa SKOL na Rayon Sports wajemo rushorera ubwo Umuyobozi w’uru ruganda witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo yuzuye uburakari no kunenga ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwuzuye amarangamutima ndetse batiteguye kongera amafaranga nkuko yabisabye.

Uyu mugabo yavuze ko Rayon Sports iyobowe nabi n’abantu bifuza iby’umurengera, ku buryo atumva aho bahera bifuza amafaranga angana na Miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muyobozi yavugiye aya magambo mu nama yahuje abayobozi b’uru ruganda n’abakozi ubwo umwe yari amubajije ku mikoranire yabo na Rayon Sports hanyuma afatwa amajwi atabizi.

Ivan yagize ati “Rayon Sports ni ikipe idafite nyirayo, nta buryo bunoze bw’imiyoborere ifite, iyobowe nabi cyane.

Ibi mbabwira nanabibwiye umuyobozi w’ikipe ubwo twarimo tuganira, kuko iyo nganira nawe, mbona ntaganira n’umuyobozi ahubwo nganira n’umuntu ufite amarangamutima menshi, bituma nta n’ikintu dushobora kuba twageraho.”

Uyu muyobozi wa SKOL yavuze ko nubwo Rayon Sports ifite abafana benshi, batayifshoramo imari ku buryo buhoraho ndetse yemeje ko batiteguye guha iyi kipe amafaranga ibasaba.

Uyu mubiligi yavuze ko Komite ya Rayon Sports iyobowe na Sadate yabasabye gukuba karindwi amafaranga bayihaga kandi ko abona nta mpamvu babikora kuko ntacyo ibakorera.

Ati “ Barasaba ½ cy’ingengo y’imari yacu mu kwamamaza ngo tugishyire ku mwambaro wabo gusa? Ibyo ni ibintu nababwira ko bidashoboka.”

Amasezerano ya SKOL na Rayon Sports asigaje imyaka 2 akaba agomba kurangira muri 2022, Ivan uyobora uru ruganda akaba yari yavuze ko Rayon Sports isabwa kubaha aya masezerano bitabaye ibyo, amategeko azakurikizwa.

SKOL yasabwaga gukuba inshuro 4 amafaranga yahaga Rayon Sports kugira ngo bakomezanye, ariko bikanavugwa ko igihe yageza kuri miliyoni 200 byashobokaga ko bakomezanya gusa ibi bisa nk’ibidashoboka kuko uru ruganda ntirubikozwa.

Rayon Sports ikoresha amafaranga agera kuri miliyoni 40 buri kwezi, mu guhemba abakinnyi, kubacumbikira twitegura imikino, agahimbazamusyi, ingendo zabo, imiti n’ibindi ariyo mpamvu yifuzaga ko SKOL yakongera amafaranga yabahaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa