addresiya
Kigali
startimes

Ibiganiro hagati ya Skol n’ikipe ya Rayon Sports byasubitswe bitewe n’akanama ngishwanama k’iyi Kipe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 May 2020 Yasuwe: 2902

Ibiganiro byagombaga gusubukurwa hagati y’ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwa Skol byajemo kidobya nyuma yo gukerererwa kw’abagize akanama ngishwanama ka Rayon Sports.



Kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi ni bwo hagombaga gusubukurwa ibiganiro hagati y’uruganda rwa Skol ndetse n’ikipe ya Rayon Sports, bikaba byari bigamije kuganira ku masezerano mashya ashobora kuzaba akurikizwa n’impande zombi mu myaka iri imbere.

Aka kanama ngishwanama kari kahawe uburenganzira na Komite ya Rayon Sports bwo gukurikirana ivugururwa ry’aya masezerano, kari gahagarariwe na Paul Muvunyi ndetse na Dr Emile Rwagacondo. Kagombaga guhura n’umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Skol Ivan Wulfaert bagahurira ku cyicaro cy’uruganda.

Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO,avuga ko izi ntumwa za Rayon Sports zageze kuri iki cyicaro amasaha bari bahanye n’uruhande rwa Skol yarenze, bituma umuyobozi w’uru ruganda abamenyesha ko guhura uwo munsi bitagishobotse, ahubwo hazashakwa undi munsi wo guhura.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ibiganiro byari byahuje impande zombie byatangiye, aho ndetse n’uruganda rwa Skol rwari rwatangaje ko ibiganiro kugeza ubu biri kugenda neza.


Dr Emile Rwagacondo Ibumoso,Ivan Wulfaert hagati na Paul Muvunyi iburyo

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mpano

    Ariko ubu mwe ntimwabuze ibyo mwandika koko murandika inkuru y’inama yasubitswe?

    5 days ago

Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame amusaba kumufasha gukemura...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate yandikiye Nyakubahwa...
25 May 2020 Yasuwe: 2532 0

KNC yatangaje igihe ikipe ye ya Gasogi United izatangira gukinira kuri...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC...
25 May 2020 Yasuwe: 2506 0

Rayon Sports yatakaje undi mukinnyi ukomeye yagenderagaho

Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bibi cyane yatakaje myugariro wayo...
25 May 2020 Yasuwe: 2238 0

Paul Muvunyi yabeshye aba-Rayon Bisi ’Bus’ none ijyanwe mu cyamunara

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi ’Bus’ yarisanzwe izwi ko ari iy’ikipe ya Rayon...
24 May 2020 Yasuwe: 6264 3

Usain Bolt arashinjwa gushaka guca inyuma umugore we ubwo yari...

Umunya Jamaica witwa Usain Bolt wamaze igihe kinini ari nimero ya mbere ku...
24 May 2020 Yasuwe: 1189 1

Iragire saidi yatangiye kotsa igitutu Rayon Sports ngo imurekure yerekeze...

Myugariro Iragire Saidi yamaze kwandikira RAYON SPORTS FC ayisaba kumuha...
24 May 2020 Yasuwe: 2197 1